Gitega: Hagaragaye umurambo w'umugabo bikekwa ko yishwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu murambo wagaragaye muri aka gace kuwa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024.

Abaturage babwiye BTN ko umurambo wa nyakwigendera bawubonye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ndetse bakeka ko uyu muturage yishwe kuko bumvise ataka inshuro zigera kuri ebyiri.

Umugore umwe yagize ati 'Njye nkeka ko ari abanyerondo kuko bamubwiraga ngo niyiruke akababwira ngo ntabwo yasinze. Ni abantu bamuhohoteye.'

Undi mugabo we yavuze ko ubuyobozi bwagakwiye kujya bureba uburyo abanyerondo bakora ijoro bajya bakorana n'umupolisi umwe.

Ati 'Uwo munsi niba hari ikipe y'abanyerondo bapanzwe igihugu kijye gibipanga habe n'ikipe y'abapolisi babakurikirana kuko bikorera ibyo bashaka mu gihe kubera ko abapolisi baba bafite ikinyabupfura umutekano wajya uboneka.'

Undi mugore yagize ati 'Numvaga uriya ataka gusa yatatse kabiri numva ntiyongeye kandi iyo abanyerondo birukankije umuntu ndabyumva n'iyo bari gukubita abajura ndabyumva ariko none sinigeze mbyumva.'

Umunyamabanga Nshingwawbikorwa w'uyu Murenge wa Gitega, Mugambira Etienne, nawe yemeje iby'uru rupfu ariko avuga ko uyu muturage batamenye imyirondoro ye ndetse atari atuye muri aka gace.

Ati 'Ntabwo navuga ko mu gihe twabimenye dutangiye kubaza ayo makuru y'uwo murambo nta kintu cyigeze kigaragaza ko ari abanyerondo babigizemo uruhare, buri gitondo tubona amakuru y'uko ijoro ryari rimeze kandi tukayahabwa n'abayobozi b'irondo, ntahagaragajwe ko ari abanyerondo bagize urugomo rukavamo urupfu.'

Yakomeje avuga ko bategereje ibizava mu iperereza kuko inzego zibishinzwe arizo zizagaragaza ibizarivamo.

Uyu murambo ukigaragara Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwahise ruwujyana kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekanye icyishe nyakwigendera.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gitega-hagaragaye-umurambo-w-umugabo-bikekwa-ko-yishwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)