Guhabwa ingurane mu mafaranga cyangwa inzu? Ingingo ikomeje kumvwa ukubiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo ya Transparent International Rwanda na yo iherutse kugaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 64% batazi uburenganzira Leta ibagomba ku ngurane y'imitungo yabo.

Kuri iyi nshuro Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Ubusabane bigamije Amahoro (Institute of Research and Dialogue for Peace: IRDP) yateguye ibiganiro bijyanye n'uko kwimurwa byanozwa, ariko bigakorwa mu buryo bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Ni ibiganiro IRDP yari yatumiyemo inzego zitandukanye yaba imiryango itegamiye kuri leta irimo nk'iy'uburenganzira bwa muntu, izobereye mu bijyanye n'amategeko, za kaminuza n'indi.

Ubusanzwe abaturage bimurwa ku mpamvu ebyiri zirimo, izijyanye n'inyungu rusange n'igihe ahatuwe ari mu manegeka.

Kuri iyi nshuro uburyo abimurwa mu Rwanda bahabwa ingurane bikaba bitavuzweho rumwe muri ibi biganiro, aho bamwe bemezwa ko amafaranga ari yo meza abandi bakavuga ko agira uruhare mu kongera utujagari.

Umushakashatsi akaba n'Umuyobozi Mukuru wa IRDP, Prof Sylvestre Nzahabwanayo ni umwe mu bemera ko gutanga ingurane mu mafaranga bigira uruhare mu kongera imiturire mibi, kurusha uko bahabwa inzu.

Ati "Ugasanga uramwimuye kugira ngo ubuzima bwe bube bwiza ariko arongeye aremye akandi kajagari ko mu manegeka ubuzima bwe bukaba buri mu kaga. "

Yavuze ko icyagaragaye ko kwimura abantu bakajyanwa ahantu bateguriwe neza bitanga umusaruro kurusha kubaha amafaranga ngo bajye kwiyubakira cyangwa ngo bashake izindi nyubako.

Yashimangiye ko nubwo guhabwa inyubako mu Mujyi wa Kigali abantu batagiye babyishimira ariko iyo urebye mu Rwanda no muri Afurika ahantu hose hagiye haba ibyo gutanga ingurane, abantu barateganyirijwe inyubako zubatswe na leta byagenze neza cyane mu kwirinda gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.

Ati "Twavuga nko muri Kenya Afurika y'Epfo n'ahandi, aho bagiye baha abantu amafaranga mu ntoki bagiye n'ubundi barema utundi tujagari, ugasanga ikibazo ntigikemutse ahubwo kirakomeje. "

Ku rundi ruhande ariko ni kenshi abaturage bagaragaje ko nubwo bahabwa inzu n'indi mitungo hari ubwo ingurane bahabwa iba ihabanye n'agaciro k'imitungo, urugero rwa hafi rukaba abari barakuwe muri Bannyahe.

Prof Nzahabwanayo ati "Aha ni ho tuvuga ko hagomba ibiganiro hagati y'umuturage n'uri kumwimura bakumvikana ku igenagaciro. IRDP tuvuga ko kwimura umuntu, umuvanye mu nzu umuhaye ntibiba birangiye. "

Yerekanye ko ibikorwaremezo biri aho yimukiye, amashuri, amavuriro, amasoko n'ibindi bigomba kwitabwaho, mu gukomeza ubuzima bwabo bwa buri munsi, agashima ko ari ibintu bikomeje kwitabwaho muri gahunda za leta.

Ni ingingo Umuhuzabikorwa w'Umuryango wita ku Burenganzira bwa Muntu CLADHO, Murwanashyaka Evariste atumvikanaho kimwe na Prof Nzahabwanayo aho uvuga ko umuntu agomba kuba ahantu ashaka hamubereye.

Mu kwezi gushize Urukiko Rukuru rwa Kigali ruherereye i Nyamirambo rwategetse ko bamwe mu baturage bari batuye muri Kangondo na Kibiraro hazwi nko muri Bannyahe bahabwa ingurane y'imitungo yabo mu mafaranga nk'uko byari bikubiye mu mushinga wo kubimura.

Ni ingingo Murwanashyaka yagarutseho ati 'babahaye inzu barazanga. Ugasanga bakubakiye inzu y'icyumba kimwe ufite umuryango w'abantu 10. Nakwishimira ko abantu bahabwa amafaranga angana n'agaciro k'ibyo bavanywemo bakishakira ahandi. "

Ku bijyanye n'uko bava mu manegeka bakajya mu yandi, uyu muhuzabikorwa avuga ko inzego z'ibanze ari cyo zimaze, zizba zigomba kubakurikirana, bagafashwa gutura ahabereye imirurire.

Murwanashyaka yavuze ko leta igomba gushyira kumugaragaro ahantu hatemewe kubakwa hafatwa nk'amanegeka, bakabuzwa kuhatura ariko ntibabuzwe guhabwa amafaranga yabo.

Ati " Niba wimuye umuntu ukamuha ibihumbi 30 Frw uba wumva arajya he se ? Arajya ahandi hari hanyuma y'aho yari ari. "

Abaturage bamwe ba Kangondo na Kibiraro baheritse kwemererwa ko bahabwa amafaranga y'ingurane ku mitungo yabo aho kubaha inzu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhabwa-ingurane-mu-mafaranga-cyangwa-inzu-ingingo-ikomeje-kumvwa-ukubiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)