Dr Ndagijimana, yagaragaje ko na 6% isigaye izaba yarangiye mu bihe bya vuba, ku buryo SACCO zose ziri mu gihugu zizaba zahujwe.
Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inama ya 'Microfinance Tech Summit' ihuza ibigo by'ikoranabuhanga byo hirya no hino bifite aho bihuriye n'urwego rw'imari iciriritse, kugira ngo byerekwe amahirwe ari mu Rwanda hagamijwe kuzamura urwego rwa serivisi z'imari zidaheza.
Iyi nama yateguwe n'Ihuriro ry'Ibigo by'Imari Iciriritse mu Rwanda [Association of Microfinance Institutions in Rwanda- AMIR], yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024.
Uyu mushinga watangijwe mu 2014, hagomba kugishyirwaho 'Cooperative Bank' ihuriza hamwe Imirenge SACCO 416. Wari witezweho kwihutisha serivisi aho nk'umuturage ufite konti mu Murenge Sacco w'i Rusizi, agomba kujya aba yemerewe guhabwa serivisi zitangwa n'iyi koperative aho yaba ageze hose.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel, yagize ati 'Kugira ngo ibigo by'imari iciriritse bitange serivisi nziza kandi zihendutse zinagere ku bantu bose, ikoranabuhanga rifitemo uruhare rukomeye kandi hakaba hari intambwe imaze guterwa.'
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko mu by'ibanze ikoranabuhanga rigomba gukemura mu bigo by'imari iciriritse harimo ibibazo by'abadafite uburyo bwo kwizigama, serivisi z'imari iciriritse zitagera kuri kure, no korohereza abaturarwanda gufata inguzanyo.
Ati ni 'Ukugira ngo turebe n'icyakorwa mu rwego rw'amategeko kugira ngo byorohe, ariko tunarebe uko twahangana n'ibibazo bizanwa n'ikoranabuhanga. Icyo dushaka n'uko Abanyarwanda bose begera imari kandi ntibishyure 1,000 Frw mu gihe bagiye kuzigama 500 Frw, nta kundi byakorwa tudafashijwe n'ikoranabuhanga.'
Kuri ubu Banki Nkuru y'u Rwanda ivuga ko muri Gashyantare 2024 mu Rwanda habaurwaga ibigo by'imari iciriritse 461 birimo n'Imirenge SACCO yose yo mu gihugu.
Mu bigo bihurira mu ihuriro rya AMIR bingana 458 nabyo bimaze kwimakaza ikoranabuhanga ku rugero rwa 85%.
Umuyobozi wa SACCO Twifatanye Rwinkwavu yo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, Rwambari Elyse, yavuze ko kuri ubu hashize amezi atanu iyi SACCO ishyizwe ku ikoranabuhanga.
Ati 'Byoroheje uburyo bwo gutanga raporo kuko ubu ntitugikoresha amafishi kuko ubu ni muri sisitemu umunsi ku munsi ukararana raporo y'uko byiriwe. Niyo umuntu abikuje ahita abona ubutumwa kuri telefoni ntihagikoreshwa udutabo kandi akanabona amakuru ya konti ye kuri telefoni.'
Ibigo by'imari iciriritse n'imikoreshereze ya telefoni, biri mu byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere urwego rwa serivisi z'imari zidaheza mu Rwanda, kuva ku rugero rwa 48% mu 2008 kugeza ku rugero rwa 93% mu 2020.