Guinée iteganya guha u Rwanda ubutaka bwo gukoreraho ubuhinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Dr Ngirente yakiriye Bah kuri uyu wa 17 Werurwe 2024 ubwo uyu muyobozi wo muri iki gihugu kiyobowe na Général Mamadi Doumbouya yari akubutse mu nama yahuje abayobozi b'ibigo byo muri Afurika, Africa CEO Forum yabereye i Kigali.

Minisiteri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse wari muri ibi biganiro yavuze ko abaminisitiri bombi bagiranye ibiganiro bishingiye ku nzinduko Abakuru b'Ibihugu bombi, baherutse gukora buri umwe agenderera mugenzi we.

Yavuze ko by'umwihariko minisiteri z'ubuhinzi n'ubworozi mu bihugu byombi, zishaka kugirana umubano wihariye mu bijyanye no guhinga imbuto z'indobanure, guteza imbere ubworozi no kunoza ubushakashatsi bushingiye kuri urwo rwego.

Ati 'Bagarutse [ku ngingo] y'uko u Rwanda rushobora gukoresha amahirwe y'ubutaka bwinshi Guinée ifite, tukaba twakoresha ubutaka bwabo mu bihingwa twizeho. Twakiganiriyeho tuvuga ko tuzagishyira mu bikorwa.'

Minisitiri Dr Musafiri yanashimangiye ko mbere y'uko iri tsinda ry'Abanya-Guinée risubirayo, impande zombi zizasinya amasezerano mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.

Ibijyanye n'ingano y'ubutaka n'ibihingwa bizabuhingwaho, Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko bikiri kuganirwaho, kuko bizasaba n'uko u Rwanda rujyayo, rukabureba ibintu byose bikabona gutangira.

Ati 'Ariko biramutse bikunze ni ubutaka batubwiye ko bweraho ibigori, imyumbati n'ibindi. Umuntu arabanza akareba uko ubutaka bumeze, ubwo tubonye, tukabusuzuma, ibikenewe nk'ibikorwaremezo tukabikora. Ni urugendo twatangiye ariko dufite icyo dutekereza, nk'ibigori n'ibindi biramutse bikunze byanadufasha kubibika tukabyifashisha tugize ikibazo, twabijyamo tubyishimiye.'

Ibindi byaganiriweho birimo ibijyanye n'uburezi, aho abo bayobozi baturutse i Conakry bashakaga kumenya uko politiki y'uru rwego mu Rwanda ikora, na bo bakajya kuyishyira mu bikorwa iwabo.

Minisitiri Dr Musafiri ati 'Bashimiye u Rwanda ku byo rumaze kugeraho nyuma y'amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho na bo bijyanye n'amateka yabo bashaka kuzamura ubukungu bwabo kuko kuva babona ubwigenge batigeze bagira umujyo umwe mu bijyanye n'iterambere, bakaba bashaka kwigira ku bihugu byabigerageje bigakunda nk'u Rwanda.'

Minisitiri Bah yavuze ko ari iby'agaciriko kuri bo kwitabira Africa CEO Forum, agaragaza ko wabaye umwanya w'ibiganiro nyunguranabitekerezo hagati y'abo mu nzego z'abikorera no muri politiki bigamije guteza imbere Afurika.

Ati 'Aho ni ho nabonye umwanya nishimiye ndetse ntewe ishema cyane wo gusura Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda. Twaganiriye ku bufatanye hagati ya Guinée n'u Rwanda, tuganira ku nzego twabyaza umusaruro mu buryo butomoye, dushingiye kuri uyu mubano nk'uko byagaragajwe na Perezida Kagame na Gen Mamadi Doumbouya.'

Yavuze ko ibihugu byombi biri mu nzira nziza zo kwagura uyu mubano mu buryo budasanzwe ndetse ko bigeze mu gihe cyo gushyira mu bikorwa cyane ibyo byemeranyijwe, ibintu bikava mu magambo.

Ati 'Ku bwanjye, nishimiye gusura iki gihugu nsanzwe nemera kandi nanyuzwe. Ndashima ubudaheranwa n'umuhate bidasanzwe byaranze Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, aho igihugu cyari cyarasenyutse cyose ariko ubuyobozi n'abaturage bagihinduye icyitegererezo mu iterambere ry'ubukungu n'umutekano.'

Yasobanuye ko Guinée yigiye ku Rwanda isomo ryo gukora cyane, ibyatanze umusaruro wo kurukura mu bihe bigoye, rukagera kuri iri terambere.

Yavuze ko kandi ko ibihugu byombi bizakora ibishoboka, bikabyaza umusaruro 'amahirwe bifite, tutibagiwe no kwigira kuri ubu budaheranwa bwafashije igihugu kuva mu makuba.'

Ibihugu byombi byagaragarizanyije ko amarembo afunguye kuri byo mu bijyanye no gutangira gushora imari cyane ko na za minisiteri z'ubucuruzi zombi n'Urwego rw'Iterambere rw'u Rwanda, RDB bagiranye ibiganiro biganisha ku ishoramari.

Kuri iyi nshuro Minisitiri Dr Musafiri yashimangiye ko no mu biganiro byabaye uyu munsi, iyo ngingo yo guteza imbere ishoramari yagarutsweho cyane 'hemezwa ko yakwihutishwa bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.'

Uretse ibigori n'imyumbati nk'ibihingwa nganduraruro, Guinée ni igihugu gishingira ubukungu bwacyo ku bihingwa ngengabukungu nk'ibisheke, ibitoki, inanasi, ubunyobwa, ikawa, coconut n'ibindi.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente (ibumoso) yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Guinée, Amadou Oury Bah baganira ku ngingo zitandukanye zo guteza imbere ubufatanye bw'ibihugu byombi
Itsinda ry'abayobozi batandukanye baturutse muri Guinée, riyobowe na Minisitiri w'Intebe, Amadou Oury Bah (riri iburyo) ryakiriwe n'iry'u Rwanda riyobowe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente baganira ku ngingo zo guteza imbere ibihugu byombi bifatanyije
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye mugenzi we wa Guinée, Amadou Oury Bah ku bw'uruzinduko rufite kinini ruvuze ku iterambere ry'ibihugu byombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guinee-iteganya-guha-u-rwanda-ubutaka-bwo-gukoreraho-ubuhinzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)