Ni umwe mu babarizwa/babarizwaga muri 1:55 Am bafitemo amasezerano nka Producer. Amakuru avuga ko agiye gusimburwa na Producer Kompressor, ndetse mu munsi iri imbere, iyi Label izashyira hanze ku mugaragaro itangazo rigaragaza ukuri.
InyaRwanda ifite kopi ya Contract 1:55 AM igaragaza ibikubiye mu masezerano yahaye umwe mu ba Producer mu biganiro byari bigamije imikoranire. Ni amasezerano bigaragara ko yari gushyirwaho umukono, n'impande eshatu, ubundi agatangira kubahirizwa.
Aya masezerano akoze mu buryo 1:55 AM ishobora kuyifashisha mu gihe iri kugirana imikoranire n'umuhanzi cyangwa se Producer yakiriye mu muryango.
Ari kuri Paji esheshatu. Ni amasezerano afite igihe kingana n'imyaka itanu uhereye igihe impande zombi zashyiriyeho umukono, akongera kuvugururwa igihe umwe mu bashyize umukono ku masezerano amenyesheje mugenzi we ko atazayongera akabikora mbere y'iminsi 90 (amezi atatu).
Ibikorwa bya Producer biba bifitweho uburenganzira busesuye n'ubuyobozi bwa 1:55 AM; yaba indirimbo yarambitseho ikiganza, filime, ikinamico, ubuvanganzo n'ibindi.
Mu rwego rwo kunoza akazi ke, Label ya 1:55 AM ivuga ko yiteguye gufasha mu buryo bwose Producer mu ikorwa ry'indirimbo mu buryo bw'amajwi kugeza ku kunononsora indirimbo, hifashishijwe ibikoresho byose n'ubuhanga bukenewe mu ngeri zinyuranye z'umuziki.
Bavuga kandi ko biyemeje kuzakomeza gushakisha amahirwe yose kugirango ibicuruzwa cyangwa se ibihangano byakozwe na Producer bitange umusaruro. Kandi azafashwa gukora indirimbo z'abahanzi b'imbere mu gihugu ndetse no hanze y'u Rwanda, hagamijwe kuzamura izina rye n'izina rya Label.
Mu bijyanye n'inyungu yinjizwa; Label ivuga ko ifite uburenganzira ku mafaranga yinjizwa n'ibihangano bikorwa na Producer, aho bafataho Komisiyo ya 50%. Bivuze ko niba umuhanzi agiye gukoresha indirimbo muri 1:55 Am akishyura amafaranga, Label ifataho 50%, ni mu gihe na Producer afata 50% y'amafaranga yishyuwe ku ndirimbo.
Producer kandi ahabwa 50% y'amafaranga yinjije avuye mu bikorwa byo kwamamaza.
Producer cyangwa se Label, umwe muri bo ashobora guhagarika aya masezerano mu gihe cyose habayemo impamvu zikomeye. Bavugamo nk'igihe habayeho icyaha cy'ubujura cyangwa se uburiganya mu gukora imirimo ashinzwe
Mu gihe Producer ahagaritse amasezerano mbere y'igihe cyateganyijwe, Label ivuga ko izakomeza gufata 10% y'ibiva mu bihangano byakozwe na Producer aho yaba ari hose.
Mu nshingano za Producer, harimo kuba yiteguye gukora akazi mu gihe cyose akenewe muri 1:55 AM, nibura amasaha 60 mu gihe cy'ukwezi kumwe. Kwemera gukora indirimbo 30 mu gihe cy'ukwezi kumwe, kandi zirangiye ku buryo zisohoka.
Gushyira ikirango(Jingle) cya 1:55 AM mu ndirimbo, kandi kigashyirwa ahantu hose hari igihangano cyakorewe muri iyi Label. Yaba ari kuri 'Affiche' ziteguza indirimbo, ku mashusho y'indirimbo n'ibindi bijyanye no kumenyekanisha icyo gihangano.
Ku musozo w'aya masezerano, bavuga ko buri gihembwe bazajya bakora ibaruramari ku byinjijwe na Producer, hanyuma ibyo agombwa kwishyurwa bishyirwe kuri konti ye, hakuwemo amafaranga ya komisiyo.
Iyo unyujije amaso kuri Internet, ubona iyi contract iri mu cyiciro cy'izihabwa aba Producer bagiye gutangira gukorana na Label zikomeye (Major Label).
Ni amasezerano ategurwa ku buryo buri kimwe cyose, Producer arambitseho ikiganza kimwinjiriza kikinjiriza na Label.
Zimwe muri Label zikomeye zagiye zita/kwita amazina aba Producer bajya kuvamo igihe kitageze, izina bakaryakwa! Habuze gato ngo bibe kuri Element ubwo yavaga muri Country Records.