Muri Werurwe 2023 MINEMA, ibifashijwemo n'abafatanyabikorwa bayo yateguye gahunda y'ibigenderwaho mu kwita, kwirinda no kugabanya ingaruka z'ibiza bikozwe n'inzego zitandukanye mu gihugu.
Nyuma ishingiye kuri iyo gahunda yari yatunganyijwe, muri Kanama 2023 iyi minisiteri yakoze igenzura rijyanye no kureba aho ibigo bigeze mu kubaka ubushobozi bubifasha guhangana n'ibiza.
Byakozwe mu nzego icyenda z'iterambere no mu byiciro 10 by'ibikorwaremezo bihurirwaho n'abaturage batandukanye, ibiro 1557 byo mu bigo byigenga n'ibya leta, n'ibindi bikorwaremezo nk'amashuri, ibitaro, insengero n'ibindi.
Bimwe mu byuho iyi raporo igaragaza birimo ibikoresho bidahahagije byo kurwanya inkongi, imirindankuba ikiri mike, uburyo bwo gufata amazi budahahagije, uburyo bwo kugenzura umutekano na bwo butaranozwa mu buryo bwifuzwa no kutagira ubwishingizi.
Ibindi byuho bihari ni ibijyanye n'uko installation z'amashanyarazi zikozwe mu buryo nkene no kutagira inkuta zo kurinda ahantu habugenewe.
Habonywe kandi ibisenge by'inyubako bidafashe neza, uburyo hafi ya ntabwo bwo guteganyiriza ibiza biba bishobora kuba byakwangiriza ahantu n'amatsinda adahagije ashobora gufasha abantu mu bihe by'amage.
Muri iyi raporo ya MINEMA hagaragajwe ko inyubako z'amagororero yo mu gihugu ari zo zujuje hafi y'ibyo gahunda yo kwirinda ibiza (Disaster Risk Reduction: DRR) isaba, aho zigerageza ku rugero rwa 78%.
Ibikorwaremezo byo mu nganda nk'inyubako n'ibindi, bifite ubushobozi bwo kwirinda ibyo biza ku rugero rwa 57%.
Raporo ya MINEMA igaragaza ko inganda ziri mu byanya zashyiriweho mu bice bitandukanye by'igihugu, zo zubahiriza ibisabwa cyane ko zose mbere y'uko zitangira ibikorwa zihabwa impushya zo gukora, ibitandukanye n'izibarizwa ahitaruye.
Ni mu gihe ibigo byagenewe gucumbikira abantu, inzu zabyo zifite ubwo bushobozi mu ibiza ku rugero rwa 41%, raporo ikagaragaza ko utubari na za restaurents ari byo byihariye umubare munini mu kutubahiriza amabwiriza.
Amasoko n'inyubako zagenewe ubucuruzi byagaragaye ko byihariye 32%, bikagaragazwa ko izi nyubako zagenewe gucururizwamo inyinshi zidafite uburyo bwo kugabanya ibyateza ibibazo biturutse ku biza.
Ishingiye ku byiciro by'ibigo bihuriramo abantu benshi MINEMA yasanze ko ibiro abakozi bakoreramo bigerageza kubahiriza ibisabwa na DRR ku rugero rwa 35%, iby'imirenge n'utugari bikaba ari byo byiganje mu kutayubahiriza.
Mu bikorwaremezo by'amashuri hasanzwe ko bifite ubwo bushozi bwo kwirinda ibiza ku rugero rwa 44% bitewe no kutagira ibikoresho bishobora gufasha ababikoresha, kumva batekanye, nk'ibizimya inkongi n'ibindi.
Ni mu gihe kwa muganga ho hafite ubwo bushobozi ku rugero rwa 44%, icyakora MINEMA ikagaragaza ko ibitaro bikuru n'iby'uturere bifite ubushobozi bwo hejuru ugereranyije n'amavuriro n'ibigo nderabuzima.
Inzu zifashishwa mu gusenga zo MINEMA yasanze zifite ubwo bushobozi ku rugero rwa 41%, icyakora hakagaragazwa ko izubakwa muri iyi minsi, zifite ubwo bushobozi kurenza, izishaje zubatswe kera ari zo zishyira ubuzima bw'abazisengeramo mu kaga.
Sitasiyo za lisansi n'ibindi bikomoka kuri peteroli n'ububiko bwa gaz butandukanye bufite ubushobozi bungana na 65% bwo kwirinda ibiza, ariko MINEMA ikagaragaza ko umubare ugaragara w'ibyo bikorwaremezo utubahiriza amabwiriza ya DRR.
Ibikorwaremezo bya siporo n'imyindagaduro byo bigerageza kugira ubwo bushobozi ku rugero rwa 45%, nabwo hakagaragazwa ko ibibuga n'izindi nyubako za siporo zidahuza n'ingamba DRR.
Mu buryo butomoye mu igenzura ryakorewe ku biro 1557 hagaragaye ko mu biro bigera kuri 650 bingana na 42% ari byo bidafite imirindankuba iby'utugari byihariye 61% iby'umurenge bikiharira 26%.
Ibiro 1362 ntibifite intabaza zijyanye n'inkongi ishobora kubifata, ibigera kuri 405 bingana na 25% by'ibyagenzuwe ntibifite uburyo bwo gufata amazi y'imvura, ibigera ku 1090 bingana na 70% nta bwishingizi bifite.
Ikindi MINEMA yagaragaje ni uko muri ibyo biro yagenzuye ibingana na 1134 byihariye 73% by'ibyagenzuwe byose, nta dukoresho tuzwi nka 'fire hydrant' dushobora kwifashishwa ha handi umuntu uri kuzimya inkongi ashobora gucomekaho itiyo akabona amazi yo kwifashisha.
Ikindi kandi hasanzwe ko ibyinshi muri ibyo biro hasanzwemo ko nta 'kizimyamoto' zihagije bifite n'ibizifite inyinshi ntizikora neza cyangwa se zataye agaciro.
Ikindi giteye inkeke ni uko muri ibyo biro byose ibigera ku 1102 bingana na 71% bidafite ishami rishinnzwe kwita ku bintu mu gihe cy'amage, ibigera ku 1220 bingana na 78% ntibifite camera z'umutekano, 1090 byihariye 70% ntibifite ibikoresho by'ubutabazi bw'ibanze.
MINEMA yabonye kandi ko ibyumba byagenewe gufasha abakozi n'abandi bari muri ibyo biro gucika mu bihe by'amage, ibigo bimwe byabinduye ibikoni, ibindi birafunga, ibindi bigirwa ububiko bw'ibikoresho.
Iyi minisiteri igaragaza ko ibi bigo bitagira amabwiriza ajyanye n'uko abakozi bashobora kwitwara mu gihe bahuye n'ibiza runaka, ni ukuvuga ngo ntibigeze batozwa na busa ku bijyanye no ko bakwiyitaho cyangwa bakwita kuri bagenzi babo.