Amatora yo mu Rwanda afatwa nk'ubukwe, ahanini biturutse ku myiteguro ishyirwamo kuva atangajwe kugeza ageze ku musozo. Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) iherutse gutangaza ko aya matora azakoreshwamo amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 8.
Ni mu gihe bamwe bamaze gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida, ndetse hari n'abatanze Kandidatire ku mwanya w'Abadepite.
Perezida Paul Kagame niwe wabimburiye abandi atanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza wa Green Party nawe aherutse gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Mu bakandida Depite, abavuzwe cyane batanze kandidatire barimo umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy, Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d'Arc n'abandi.
Amatora aherekezwa n'indirimo z'abahanzi ziba zivuga ku mukandida cyangwa se ibikorwa runaka Guverinoma yagejeje ku Banyarwanda.
Umuhanzikazi Bwiza ubwo yaririmbaga mu mikino ya BAL iri kubera muri BK Arena, yaririmbye indirimbo yakoranye na Bruce Melodie bise 'Ongera' batuye Perezida Paul Kagame.
InyaRwanda ifite amakuru avuga ko hari indi ndirimbo, Bruce Melodie yakoranye n'abandi bahanzi nayo igaruka kuri Perezida Kaame, hari indirimbo kandi yaririmbyemo The Ben igaruka ku muryango FPR Inkotanyi.
Ndetse mu minsi ishize, hasohotse indirimbo yamamaye 'Ndandambara Yandera Ubwoba' ya Nsabimana Leonard yasubiyemo ayikoranye n'abandi bahanzi barimo umuraperi Ish Kevin, Jules Sentore, Ariel Wayz, Alyn Sano, Mani Martin, Muyango Jean Marie.
Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko bamaze kwakira indirimbo 80 zivuga ku matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abapedite ateganyijwe.
Ati "Mpaze kwakira nk'indirimbo 80, hari izifashishwa mu matora, ari ku matora y'Umukuru w'Igihugu, amatora y'Abadepite, Komisiyo y'Amatora ikeneye indirimbo, barazizana rwose."
Mukuralinda yavuze ko izi ndirimbo bazishyize ahantu hamwe, hanyuma bazohereza aho zigomba gutangwa. Yavuze ko bakira indirimbo zose, hatitawe ku ishyaka baririmbye.
Yavuze ko kuba hari abahanzi baririmbye ku matora, nyamara basanzwe bafite ibihangano bitavugwaho rumwe hanze aha, ntacyo bitwaye kuko buri wese afite amahitamo ye ahanini bitewe n'ubutumwa bukubiyemo.
Mukuralinda avuga ko mu guhitamo indirimbo zizafashishwa mu matora hashingirwa 'ku buryo zikoze neza', 'amagambo', injyana' 'n'uburyo zicuranze'.
Bamwe mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye ibikorwa byo kwifata amashusho agaruka ku matora, ndetse hari na filime zakozwe zizanyuzwamo ibikorwa bigaruka ku matora.
Ibyangombwa bisabwa utanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika
(1) Umuntu wifuza kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ashyikiriza Komisiyo ku giti cye, kandidatire ye mu nyandiko ebyiri zisa ziriho umukono cyangwa igikumwe bye.
(2) Iyo kandidatire iherekezwa n'inyandiko zikurikira:
(a) inyandiko zitangwa ari ebyiri z'umwimerere:
(i) umwirondoro ugaragaza:
(A) amazina ye ahwanye n'ari ku ikarita ndangamuntu ye;
(B) itariki y'amavuko;
(C) aho yavukiye;
(D) aho aba;
(E) umurimo akora;
(F) imirimo yakoze;Â
(ii) icyemezo cy'amavuko gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha;
(iii) amafoto abiri magufi y'amabara afite imbuganyuma y'ibara ry'umweru;
(iv) icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko kitarengeje amezi atandatu, gitangwa n'Urwego rw'Ubushinjacyaha Bukuru;
(v) ikimenyetso cy'umutwe wa politiki cyangwa icy'ishyirahamwe ry'imitwe ya politiki gishyirwa ku rupapuro rw'itora, iyo ari umukandida watanzwe n'Umutwe wa Politiki cyangwa n'Ishyirahamwe ry'Imitwe ya Politiki;
(vi) ikimenyetso cy'uwifuza kuba umukandida wigenga gishyirwa ku rupapuro rw'itora;
(vii) inyandiko y'uwifuza kuba umukandida yemeza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa igaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu yari afite;
(viii) inyandiko uwifuza kuba umukandida yashyizeho umukono cyangwa
igikumwe yemeza ko inyandiko yatanze ari ukuri.
(b) inyandiko zitangwa ari imwe y'umwimerere na kopi imwe:
(i) icyemezo cy'ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko gitangwa n'urwego rushinzwe abinjira n'abashoka mu Gihugu;
(ii) icyemezo cyerekana ko uwifuza kuba umukandida yaretse ubundi bwenegihugu gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha, iyo yari afite ubundi bwenegihugu;
(iii) icyemezo kigaragaza ko uwifuza kuba umukandida yatanzwe n'Umutwe wa Politiki cyangwa n'Ishyirahamwe ry'Imitwe ya Politiki, iyo ari umukandida watanzwe n'Umutwe wa Politiki cyangwa n'Ishyirahamwe ry'Imitwe ya Politiki;
(iv) icyemezo gitangwa n'urwego rw'Umuvunyi kigaragaza ko uwifuza kuba
umukandida yakoze imenyekanisha ry'umutungo, iyo ari mu bategetswe gukora
imenyekanisha ry'umutungo;
(v) icyemezo cya muganga gitangwa n'umuganga wemewe ukorera ku Bitaro
by'Intara, ku Bitaro bikuru; cyangwa mu Kigo cy'Ubuvuzi no Kwigisha ku
rwego rwa Kaminuza;
 (vi) urutonde rw'abantu nibura 600 ruriho abantu nibura 12 muri buri Karere,
bashyigikiye kandidatire y'uwifuza kuba umukandida wigenga;
(c) ikarita ndangamuntu itangwa ari kopi ebyiri.
Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda yatangaje ko bamaze kwakira indirimbo 80 zivuga ku matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite
Ku wa 9 Werurwe 2024, Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi barimo: Ariel Wayz, Mani Martin, Alyn Sano, Ish kevin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie na Nsabimana Leonard ubwo bari bitabiriye inama. Ku wa 10 Gicurasi 2024, aba bahanzi basubiyemo indirimbo 'Ndandambara Yandera Ubwoba' yamamaye mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017