Hakizimana Muhadjiri yavuze ku byo kwerekeza muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko nta biganiro na bike aragirana na Rayon Sports, ubu ari ku isoko yiteguye kuba yavugana n'ikipe iyo ari yo yose.

Ibi yabivuze ku mugorona w'ejo hashize ku wa 1 Gicurasi 2024 nyuma yo kwegukana igikombe cy'Amahoro batsinze Policer Fc 2-1.

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko nta kipe baravugana ategereje ko hari ikipe izamwegera bakavugana.

Ati "Ndacyari ku isoko, nsigaje imikino 2 y'ikipe yanjye imbere ni bwo ndibusoze amasezerano yanjye, nta kipe turavugana, ntegereje kuzumva ikipe iyo ari yo yose imvugisha kuko ni akazi."

Kuba hari ibiganiro yagiranye na Rayon Sports, yagize ati "Ntabwo ndavugana na Rayon Sports, ndibaza ko ibintu byose muzabimenya shampiyona irangiye."

Gusa ku rundi ruhande, Hakizimana Muhadjiri avuga ko yumva yagasohotse akajya gukina hanze y'u Rwanda.

Ati "Njyewe ku mutima wanjye mba numva ntakina mu Rwanda ariko ndi umuntu, bishobora kwanga bikaba ngombwa ko nkina mu Rwanda. Akenshi iyo ukinnye mu rugo ntabwo abantu baguha icyubahiro ukwiye, abantu kukubona cyane batangira kuvuga ko wanashaje kandi udashaje."

Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura VS, Kiyovu Sports, AS Kigali, APR FC na Police FC yari arimo. Yanakiniye muri Emirates Club muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko nta biganiro aragirana na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hakizimana-muhadjiri-yavuze-ku-byo-kwerekeza-muri-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)