Hamisa Mobetto aravugwa mu rukundo n'umukinnyi wavuzwe muri APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli akaba n'umuhanzi wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto ubu aravugwa mu rukundo n'umukinnyi wa Yanga ukomoka muri Burkina Faso, Stephane Aziz Ki.

Mu mpeshyi 2023 ni bwo Hamisa Mobetto yahishuye ko ari mu rukundo rushya n'umugabo witwa Kevin Sowax ukomoka muri Togo.

Urukundo rwa bo rwaravuzwe cyane, imbuga nkoranyambaga na bo barazitwika kugeza n'aho uyu muherwe amuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.

Gusa muri Gashyantare 2024 ni bwo haje inkuru z'uko aba bombi batandukanye nubwo bo nta kintu barabivugaho.

Kuri ubu ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko Mobetto yaba ari mu rukundo rw'ibanga na Stephane Aziz Ki ukinira Yanga akaba yaravukiye muri Côte d'Ivoire ariko akaba akinira ikipe y'Igihugu ya Burikina Faso.

Ibi babishingira ku kuba uyu mukinnyi mu minsi yashize byavuzwe ko yifujwe n'ikipe ya APR FC, yafashwe amashusho ari kumwe na Hamisa Mobetto amuherekeje ku kibuga cy'Indege.

Bikomeza bivugwa ko nyuma yo kubona ko hari abarimo gufata aya mashusho, Hamisa Mobetto yahise amwiyaka aca ukwe, gusa bivugwa ko bamaze igihe bafitanye umubano udasanzwe ndetse bajya banafata urugendo bagatembera bari kumwe.

Hamisa Mobetto bivugwa ko nyuma yo gutandukana na Kevin ubu ari mu rukundo na Stephane Aziz Ki
Aziz Ki ukinira Yanga aravugwa mu rukundo na Hamisa Mobetto



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hamisa-mobetto-aravugwa-mu-rukundo-n-umukinnyi-wavuzwe-muri-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)