Haracyakenewe kubaka inzu 6000 z'abarokotse Jenoside Batishoboye, MINUBUMWE isanga hakwiye ingamba zihariye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwageze ahabereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yumvise ikibazo cy'amacumbi y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yangiritse ku buryo uyu munsi bisaba ko bubakirwa inzu nshya.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe n'Ubudaheranwa, Marie Alice Kayumba Uwera yagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe inzu ibihumbi bitandatu zigomba kubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Ati 'Ni ukubaka bushya ku bantu batigeze babona inzu zo kubamo ariko hari n'izo gusana ibihumbi hafi 30, byombi bikeneye amafaranga ariko buri mwaka w'ingengo y'imari make tubonye tuyasaranganya uturere tukagira umubare runaka wubakwa kugeza igihe zizarangirira.'

Uwera yabwiye IGIHE ko muri uyu mwaka hari inzu 743 ziri kubakwa biteganyijwe ko zizarangirana n'ingengo y'imari y'uyu mwaka.

Kubaka inzu imwe y'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibarirwa miliyoni 20 Frw, cyangwa akajya munsi ho gato.

MINUBUMWE igaragaza ko haramutse hakoreshejwe ingengo y'imari ya Leta gusa byazasaba imyaka irenga 10 ngo izi nzu ibihumbi bitandatu zuzure zose.

Hari uturere dukoresha aya mafaranga nabi

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko hari miliyari 2 Frw zakoreshejwe nabi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu. Aya arimo miliyari 1 Frw igomba kugaruzwa iturutse mu turere twakoresheje nabi amafaranga yo kubakira abatishoboye barokotse jenoside.

Ubwo MINUBUMWE yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, PAC, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024, Umuyobozi mukuru ushinzwe Itorero ry'Igihgu no guteza imbere umuco, Uwacu Julienne yasobanuye ko abantu bubakirwa amacumbi babifashamo n'uturere, abadafite ibibanza bakabishakirwa ariko hadakoreshejwe ingengo y'imari yo kubaka.

Ati 'Amafaranga yoherezwa aba ari ayo kubaka gusa no mu mabwiriza yohereza amafaranga mu turere biba byanditsemo ariko hari hamwe na hamwe aho bagiye bafata amafaranga bakayagura ibibanza tutabanje no kubiganira batatubwiye ko bafite ikibazo cy'abantu bagomba kubakirwa ariko badafite amacumbi'

'Icyo kibazo aho twagiye tukibona mu turere twagiye tubagaragariza ko bakoresheje amafaranga mu buryo bunyuranyije n'icyo yari agenewe tukanabasaba kuyasubizaho kugira ngo icyo yari agenewe gikorwe kuko iyo babigenje gutyo umubare w'amazu wagombaga kubaka uragabanyuka ugasanga mu bari kubona icumbi muri icyo gihe ntibaribonye.'

Perezida wa PAC Muhakwa Valens yahise aboneraho kubaza niba miliyari yakoreshejwe n'uturere mu buryo bunyuranye n'icyari cyateganyijwe bagasaba kuyagaruza bikorwa.

Ati 'Hari amafaranga yagiye akoreshwa mu kwishyura ingurane, mu igenagaciro, mu ngendo no mu yindi mishinga itaremerantijweho na Minubumwe, sinzi niba byose mwarasabye ko amafaranga agarurwa cyangwa hari ibyo mwabasoneye.'

Nk'urugero muri Rusizi bakoresheje miliyoni 2 Frw mu ngendo nyamara amafaranga yari agenewe kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Depite Mukabalisa Germaine ati 'Tumaze iminsi tujya mu turere kwifatanya na bo mu kwibuka, ibibazo bya mbere batugaragariza ni amazu ariko igitangaje uru rutonde rurimo na babandi bayakoresheje mu buryo butemewe.'

Uwacu yagaragaje ko umubare munini w'amafaranga agomba kugaruzwa ari mu turere twa Ruhango na Rubavu ndetse ngo amaze igihe kirekire.

Utu turere ngo twaranditse twiyemeza ko bazakoresha amafaranga yabo bakubaka inzu zari zateganyijwe kubakwa.

Ati 'Rubavu bari batangiye, Ruhango ni bo bafite amafaranga menshi, miliyoni 600 Frw ntabwo ari amafaranga byoroshye guhita babona mu gengo y'imari y'umwaka umwe ariko batwereka ko bazagenda bishakamo mu mafaranga babona nk'ingengo y'imari y'umwaka kugira ngo bikorwe.'

MINUBUMWE ivuga ko bari gushyira imbaraga mu mikoranire n'inzego z'ibanze kugira ngo bashobore guha serivisi nziza abagenerwabikorwa.

Marie Alice Kayumba Uwera yagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe inzu ibihumbi bitandatu zigomba kubakirwa abarokotse Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minubumwe-mu-ihurizo-ryo-kubona-amafaranga-izubakisha-inzu-ibihumbi-bitandatu-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)