Haragenda umugabo hasibe undi! Ni bande bakinnyi 23 muri 37 burira indege mu Mavubi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu Amavubi ikomeje umwiherero yitegura imikino 2 y'Ijonjora ry'Igikombe cy'Isi cya 2026 izakinamo ba Benin na Lesotho mu kwezi gutaha.

Umutoza Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 37, umwiherero ukaba waratangiranye n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ukaba urimo kubera i Nyamata kuri La Palisse Hotel ni mu gihe imyitozo ibera ku kibuga cy'ishuri rya Ntare.

Kugeza ubu Rubanguka Steve ukinira Al Nojoom muri Saudi Arabia ni we mukinnyi ukina hanze y'u Rwanda wamaze kugera mu mwiherero cyane ko we shampiyona yarangiye.

Hahamagawe abakinnyi 37, ariko hiyongereyeho abandi babiri Kwizera Jojea ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na rutahizamu Ani Elijah ukomoka muri Nigeria ukinira Bugesera ariko akaba atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda, ndetse bikaba bigoye ko azakina uyu mukino.

Bivuze ko muri rusange ari abakinnyi 39 bagomba kuvamo 23 bazurira indege berekeza Côte d'Ivoire aho umukino wa Benin uzabera tariki ya 6 Kamena no muri Afurika y'Epfo aho umukino wa Lesotho uzabera tariki ya 11 Kamena 2024.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi 16 umutoza yahamagawe bakina hanze y'u Rwanda nta n'umwe azasiga bose azabajyana, aba bakiyongera kuri Kwizera Jojea ndetse mu gihe Ani Elijah yabona ibyangombwa (nubwo bigoye cyane) na we yagenda.

Byitezwe ko abakinnyi bagomba gusezererwa ari abanyezamu babiri Hakizimana Adolphe na Niyongira Patience.

Ba myugariro Byiringiro Gilbert, Nsengiyumva Samuel, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu na Nsabimana Aimable.

Iradukunda Simeon, Ndikumana Fabien, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier, Ruboneka Bosco na Iraguha Hadji ni bo bakina hagati bashobora kwerekwa umuryango ni mu gihe abataha izamu hashobora gusigara Mugisha Didier na Hakizimana Muhadjiri ari bo bashobora gusigara.

Abakinnyi 23 ashobora guhagurukana

Abanyezamu: Ntwari Fiacre (TS Galaxy), Maxime Wenssens (Union Saint-Gilloise) na Muhawenayo Gad (Musanze FC)

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Ishimwe Christian (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (FAR Rabat), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Jerv), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC) na Rwatubyaye Abdul (FC Shkupi)

Abakina Hagati: Dylan Georges Francis Maes (Jelgava FS), Bizimana Djihad (Kryvbas), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Rubanguka Steve (Al Nojoom), Sibomana Patrick Papy (Gor Mahia), Mugisha Gilbert (APR FC), Rafael York (Gefle IF) na Hakim Sahabo (Standard de Liège).

Ba Rutahizamu: Muhire Kevin (Rayon Sports), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards) na Kwizera Jojea (Rhode Island FC)

Abakinnyi benshi bakina mu Rwanda bazasigara
Umutoza afite ihurizo ryo gutoranya abakinnyi bazagenda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haragenda-umugabo-hasibe-undi-ni-bande-bakinnyi-23-muri-37-burira-indege-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)