Hari ibyo abantu batamenya-Chriss Eazy yikije... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari ibirori bibereye amaso byitabiwe n'abafana benshi ba APR FC na bake b'Amagaju byahuraga nubwo igikombe cyari cyararangije kubona nyiracyo.

Ibirango bya Primus byari hose nk'umuterankunga mukuru, Band ya APR FC iriyerekana, abakaraza bo ku Nyundo n'ababyinnyi kuko byari ibirori byo gusoza.

Chriss Eazy akaba ari mu basusurukije abitabiye ibi birori mu ndirimbo ze zitandukanye.

 Nyuma yo gutaramira abitabiriye ibirori by'iyi kipe ahorana ku mutima,mu kiganiro na InyaRwanda yagarutse ku ngingo yo kuba Bruce Melodie ku munota wa nyuma atabashije kuboneka.

Chriss Eazy abisobanura agira ati'Mu muziki habamo ibintu byinshi abantu batamenya.'

Yongeraho ati'Ku mpande zombi haba habayeho impamvu runaka kandi yumvikana twese rero aba ari umuziki ariko aba ari n'akazi.'

Mbega yumvikanisha ko ntawagira uwo atera ibuye kuko buri umwe aba ari mu kazi ke.

Yavuze kandi ko yishimira kuba byibuze ababarizwa mu mupira w'amaguru batangiye gutekereza ku buryo wahuzwa n'umuziki.

Ageze ku buryo abafana bamwakiriye, avuga ko bimutera ubwoba bwiza.

Avuga ko urukundo bamwereka ruhora rumusunikira gushaka gukora ibyiza kurushaho kuko aba yumva ariwo mwenda abafitiye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142901/hari-ibyo-abantu-batamenya-chriss-eazy-yikije-kuri-bruce-melodie-wanze-gutaramira-mu-biror-142901.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)