Mu 2011 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y'Abana Bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n'ibibazo bijyanye n'igwingira ry'abana.
Aha abana bararerwa ariko bakanakangurirwa ubwonko ku buryo hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA.
Gusa raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko ingo mbonezamikurire 90 basuye, basanze zitarasuzumwe ngo zihabwe ibyangombwa bizemerera gukora, hari ikibazo cyo kutabona amazi meza yo kunywa, 90% zidafite ubwiherero, ndetse n'abarezi bake cyane.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assoumpta ubwo yisobanuraga imbere ya PAC kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024, yagaragaje ko uru rwego rucyiyubaka ku buryo hari ibintu bakora mu buryo bwa cyimeza.
Ati 'Muratubabarira natwe rurimo kwiyubaka tunubaka imikorere ihamye ariko navuga ko isuzuma rikorwa mu buryo bwa cyimeza. Hari ugusuzuma izo ngo ariko cyane cyane hariya hubakwa.'
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens ati 'Ubwo se bikorwa na nde? Ntekereza wenda ko hari ubumenyi bw'ibanze mwakabaye muha abo bagenda bagakora isuzuma. Iyo muvuze ngo mukora isuzuma mu buryo bwa cyimeza ni ukuvuga ko nta mikoranire ihari.'
NCDA ibarura abana barenga miliyoni 1.1 bari mu ngo mbonezamikurire. Abari mu ngo mbonezamikurire z'icyitegererezo bagera ku bihumbi 32, abo mu ziri ku bigo by'amashuri ni ibihumbi 400, bangana na 38%, abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zo ku nzego z'ibanze ni ibihumbi 90% bangana na 8%.
Ni mu gihe abarererwa mu ngo mbonezamikurire zikorera mu ngo z'abaturage barenga ibihumbi 500, bangana na 51%.
Ingabire yagaragaje ko ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo zugarijwe n'ibibazo byinshi.
Ati 'ECD dufite zakira abana 78% by'abana bagomba kujya mu ngo mbonezamikurire ntabwo bose babona serivisi neza uko bagomba kuzibona, icyo dukora ni ugushakisha ibikoresho bikaboneka, tugahugura ababitaho.'
Yagaragaje ko amahugurwa ahabwa bake bitewe n'ubushobozi bwabonetse. Aha kandi ngo integanyanyigisho bateguriye izi ngo mbonezamikurire usanga zibitse mu tubati.
Ati 'Integanyanyigisho dukoresha natwe rwose iyo dusuye usanga ziri mu kabati, izindi ziri aho zidakoreshwa cyane cyane izikorera mu ngo.Tunavuga ko uwaba umufasha w'abana [care giver] hari ubumenyi bw'ibanze yakabaye afite, wenda yarize amashuri abanza, tukamuha ubumenyi kuko kwita ku bana ntabwo bisaba ubumenyi buhambaye cyane.'
Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko imikorere y'izi ngo mbonezamikurire irimo ibibazo byinshi.
Ati 'Turi kubaza ngo ko hari ECD zifite integanyanyigisho zibitse mu kabati na we urabyemeje, turabibaza nde? Ni mwe turi kubibaza. Kubera iki zibitse mu kabati? Aho bagomba kutugerera ni ha handi hasi mu turere, kuko ibyo muri kutubwira ni byiza ni na bya bindi abagenzuzi bagiye kureba ariko basanga bidakora. Ni nde utari gukora inshingano agomba gukora?'
Depite Jeanne d'Arc Uwimanimpaye yunzemo agaragaza ko imikorere y'ingo mbonezamikorere igoye cyane ku buryo hari n'izikora ari uko baza gusurwa n'abayobozi batandukanye.
Ati 'Ni nyinshi, kandi inyinshi ntizikora neza, ziri mu mibare. Twigeze kuzisura ariko aho twazisangaga batubwiraga ko bakora rimwe mu cyumweru, na ya rimwe ugasanga ari uko babimenye ko abadepite bahagera, aho babuza abana bakabeshya ngo dusanze batashye.'
Hari izishobora gufungwa
Ingabire yatangaje ko uretse ingo mbonezamikurire z'icyitegererezo, izo mu mashuri n'izindi zifashwa na LODA zikora neza, izikorera mu ngo harimo izo bazagenzura bakareba uko zakuzuza ibisabwa cyangwa zigafunga.
Ati 'Ubundi izitujuje ibisabwa byo zanafungwa ariko izindi tukazifasha zikabyuzuza zikabona kongera kwakira abana. Kuko kugira ngo umwana ajye mu muhanda anyane mu murima n'umubyeyi, agende ahure n'umuvu yaba ari muri urwo rugo.'
Ingabire yagaragaje ko iziba zifite ibyago byo gufungwa ari izikorera mu ngo aho abaturage bashobora gutora umuntu ufite urugo rufite inzu iri mu manegeka ku buryo byashyira abana mu kaga batatuma bakomeza kujyayo.
Ati 'Niba inzu idafite ubwiherero ugasaba burya n'ubwo bamutoye nta bwiherero yari afite ubwo se wowe wayihagumisha? Wabanza ukamufasha akabushyiraho mbere y'uko yakira abana.'
Ingo mbonezamikurire mu gihugu hose zigeze ku bihumbi 31.482, muri zo izirenga ibihumbi 25 zibarizwa mu ngo zitandukanye z'abantu.
Ingabire ati 'Tugiye gukorana n'ubuyobozi bw'uturere izi zagaragaye ko zifite ibibazo n'izo dusanzwe tuzi zifite ibibazo tuzisure turebe ngo ese turazifasha zuzuze ibisabwa cyangwa turaba tuzifunze, abana turebe izindi ECD byegeranye bajyamo?'
Raporo y'umugenzuzi w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko hari ingo mbonezamikurire 2.226 zikora ariko zidafite icyangombwa kizemerera gukora.
Kugeza ubu hari gukorwa ubugenzuzi mu ngo mbonezamikurire zose ku buryo bitarenze muri Kamena 2024 bazaba bazi neza imiterere ya buri rugo n'ibikenewe ngo rubashe gutanga uburezi n'uburere ku bana bose.