Mu isi y'imyidagaduro kimwe mu bintu bikunze kuharangwa ni ugufungwa, dore ko kuba umuntu yaba umusitari cyangwa atunze agatubutse bidakuraho ko adahanwa igihe akoze ibinyuranyije n'amategeko.
Inaha mu Rwanda hari benshi mu byamamare byagiye bifungwa mu bihe bitandukanye, kimwe na handi ku Isi. Gusa nubwo ibyamamare bikunze gufungwa bitewe n'impamvu nyinshi, hari bimwe mu byamamare mpuzamahanga byaciye agahigo ko kuba byaragiye muri gereza inshuro nyinshi kurusha abandi.
Ikinyamakuru The Sun UKÂ gitangaza ko mu byamamare byafunzwe higanjemo abakinnyi ba filime n'abahanzi, aho bamwe muri bo bahuriye ku byaha bagiye bafungirwa birimo urugomo, gutunga imbunda mu buryo butemewe, ibiyobyabwenge n'ibindi.
Dore ibyamamare 8 byafunzwe kurusha ibindi ku Isi:
1. Martin Sheen
Icyamamare muri Sinema, Martin Sheen, wahoze yitwa Ramon Estevez akaza kurihindura nyuma yo kwamamara, niwe uza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde. Sheen w'imyaka 83 mu busore bwe yafunzwe inshuro nyinshi aho kugeza ubu amaze gufungwa inshuro 66. Bimwe mubyo yagiye afungirwa harimo nko kuba yarageragezaga intwaro za kirimbuzi, gukoresha Kashe (Stamp/Seal) y'igihugu cya Canada ku mpapuro mpimbano, kwambura abakozi be, gutegura imyigaragambyo n'ibindi. Usubiye inyuma mu mateka ya Martin Sheen usanga igihe kinini yarakimaze asiragira mu buroko no mu nkiko.
2. Lindsay Lohan
Umukinnyi wa filime Lindsay Lohan wigeze kumara igihe kinini yarakoronijwe n'ibiyobyabwenge, bikaba ngombwa ko ajyanwa muri 'Rehab' imyaka 2, nawe yafunzwe kenshi ndetse ni nawe mugore i Hollywood wafunzwe cyane kurusha abandi bagore. Lohan wakunzwe muri filime nka 'Mean Girls', 'Machete', yafunzwe inshuro 35 zose. Yagiye azira kundwana mu tubyiniro, gukoresha ibiyobyabwenge no gutwara yanyoye ibisindisha.
3. DMX
Nyakwigendera Earl Simmons, wamamaye nka DMX mu muziki, wari umuraperi w'umuhanga bikaba akarusho mu kwandika indirimbo zirimo ubutumwa. Yitabye Imana mu 2021. Uyu muraperi yafunzwe inshuro 13. Akenshi atabwa muri yombi yaziraga gukoresha ibiyobyabwenge, kutubahiriza amategeko y'umuhanda n'ibindi.
4. Snoop Dogg
Calvin Broadus Jr. wamamaye nka Snoop Dogg nawe muri gereza yarahagiye cyane. Uyu muraperi ni umwe mu bamaze gutabwa muri yombi kenshi. Inshuro nyinshi yafunzwe azira gutunga intwaro mu buryo butemewe n'amategeko, ibiyobyabwenge, ubwicanyi, n'ibindi. Amaze gufungwa inshuro 8. Mu 1995 yasohoye indirimbo yise 'Murder Was The Case' aho agaruka ku cyaha yari afungiye cy'ubwicanyi gusa bikarangira kitamuhamye.
5. Mike TysonÂ
Kabuhariwe mu iteramakofe ukomeye ku Isi, akaba abarirwa mu bakire bambere mu byamamare. Yafunzwe kenshi azira amanyanga, urugomo..Amaze gufungwa inshuro 7.Â
6. Robert Downey, Jr.
 Uyu mukinnyi wa filime benshi bita 'RDJ', wakunzwe cyane muri filime yuruhererekane ya 'Iron Man', nawe ari mu bafunzwe kenshi i Hollywood. Amaze gufungwa inshuro 6. Akenshi yafunzwe azira ubujura no gucuruza ibiyobyabwenge.Â
7. Sean Penn
Ni umukinnyi w'amafilimi ukomeye akaba anayatunganya. Yamenyekanye muri 'I Am Sam', Milk', Mystic River', n'izindi. Yashyizwe mu gihome inshuro 6. Akenshi yagiye afungwa azira guhohotera abantu no kurwana.
8. T.I
Clifford Harris umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime afatanya n'ishoramari, azwi cyane ku izina rya T.I. Uyu muraperi w'umuherwe amaze gufungwa inshuro 6. Akenshi yagiye azira gutunga intwaro binyuranyije n'amategeko n'ibiyobyabwenge.