Hasobanuwe impamvu y'ubwiyongere bw'imibare y'abahohoterwa i Karongi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ibi Bitaro bya Mugonero, imibare yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2020 abahohotewe bari 1443, 2021 bagera ku 1511, muri 2022 baba 1629 mu gihe muri 2023 babaye 2011.

Dr. Mwumvaneza uyobora ibitaro bya Mugonero, yavuze ko kuba imibare y'abahohotewe igaragara nk'iyiyongereye atari ko bimeze, ahubwo bikomoka ku myumvire yahindutse.

Ati 'Imyumvire y'abaturage yarahindutse, aho batagiceceka ko bahohotewe, ariyo mpamvu imibare yazamutse, tukaba dushimira Ikigo cy'Ububiligi cy'Iterambere,Enabel, badufashije mu bikoresho yaduhaye, bakanatwubakira inyubako ya Isange One Stop Centre yakirirwamo abahohotewe, tutibagiwe n'amahugurwa y'abaganga babitaho."

Yakomeje avuga ko byabashije kwakirira ababagana ahantu heza, aho kuva iyi nzu yuzuye muri Kamena 2023 hakorerwamo ibiganiro by'urungano, bagatanga ubuhamya bw'ibyababayeho bamwe bakaba abaganga b'abandi, kuko baba bisanzuriye ahantu hihishe.

Yakomoje no ku mbogamizi zikigaragara mu gutanga amakuru ku ihohoterwa zirimo guhishirana, kuko akenshi usanga ihohoterwa rikorwa n'abo mu miryango ya hafi, bikabatera kubihisha.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yashimiye ibikorwa Enabel yagejeje ku batuye akarere ayoboye.

Yagize ati 'Badufashije muri byinshi birimo no kutwubakira inyubako yakirirwamo abakorewe ihohoterwa mu bitaro bya Mugonero, kuko kubera kutagira ahantu h'umwihariko bakirirwa bangaga kujya kwa muganga'.

Yongeyeho ko mbere, abahohotewe bakirirwaga hamwe n'abandi barwayi, bikabatera ipfunwe, none byafashije kumenya imibare y'abaturage baza babagana baje gusaba izi serivisi, binorohereza ubugenzacyaa gukurikirana ababahohoteye.

Ishimwe Marceline, Umuforomokazi wita kubahohotewe muri Isange One stop Centre mu Bitaro bya Mugonero, yavuze ko bagifite imbogamizi ku bantu bahisha amakuru y'ihohoterwa baba bakorewe.

Mu bindi bizamura imibare w'abitabira serivisi zirengera abahohotewe, harimo abajyanama b'ubuzima, inshuti z'umuryango bagenda bakangurira uwahohotewe kutazanwa kwa muganga ibimenyetso byasibanganyijwe.

Inzego ziyobora ibitaro bavuze ko bafasha abahohotewe mu kongera kwigarurira icyizere, akongera kwisanga mu buzima buhamye akaniyubaka.

Ibitarobya Mugonero bitanga serivisi z'ubuzima ku baturage barenga ibihumbi 148 barimo ibihumbi 93 bo mu Karere ka Karongi bo mu Bigo nderabuzima 7 n'abandi barenga ibihumbi 55 bo mu Bigo Nderabuzima 2 mu karere ka Nyamasheke.

Inyubako ya Isange One Stop Centre y'ibitaro bya Mugonero yatwaye miliyoni 14 Frw, hashyirwamo n'ibikoresho by'ibanze.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yavuze ko ibikorwa Enabel yagejeje ku batuye akarere babishima
Ishimwe Marceline, Umuforomokazi wita kubahohotewe muri Isange One stop Centre mu Bitaro bya Mugonero, yavuze ko bagifite imbogamizi ku bantu bahisha amakuru y'ihohoterwa baba bakorewe
Dr. Mwumvaneza uyobora ibitaro bya Mugonero, yavuze ko kuba imibare y'abahohotewe igaragara nk'iyiyongereye atari ko bimeze
Inyubako ya Isange One Stop Centre y'ibitaro bya Mugonero yatwaye miliyoni 14 Frw, inashyirwamo n'ibikoresho by'ibanze.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasobanuwe-impamvu-y-ubwiyongere-bw-imibare-y-abahohoterwa-i-karongi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)