Hatangijwe gahunda y'urugendo rw'amahoro rugamije kurwanya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Impuzamiryango iharanira guteza imbere ibikorwa by'urubyiruko, Rwanda Youth Organization Forum- RYOF, bwatangije iyi gahunda, bwatangaje ko bwifuza ko izajya iba buri mwaka, intego rusange ari ugukomeza kubaka u Rwanda ariko bigizwemo uruhare runini n'abakiri bato.

Ubwo hakorwaga uru rugendo rwa mbere, gahunda yahurijwe hamwe n'urugendo mpuzamahanga rw'amahoro rwari rubaye ku nshuro ya 11, rutegurwa n'Umuryango uharanira amahoro no kurwanya intambara ku Isi, Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light- HWPL.

Uru rugendo rwabereye i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024, rwari ruri no kubera mu mujyi myinshi itandukanye mu mpande zose z'Isi.

Niyodusenga Xavier, ni umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye uru rugendo. Mu masomo yiga harimo n'amateka. Yagaragaje ko ari ingenzi ko igikorwa nk'iki kiba buri mwaka ariko anasaba ko hashyirwa ingufu nyinshi mu myigishirize y'amateka y'u Rwanda mu mashuri.

Ati 'Ntabwo tuyiga nk'uko bikwiriye nko mu wa gatanu isomo rijyanye n'ibya Jenoside niryo rito ugereranyije n'andi. Icyo nasaba ni uko isomo ry'amateka y'u Rwanda ryahabwa umwanya munini kuko nk'iyo twiga ibyabaye mu Burayi tubyiga hafi igihembwe cyose, mu gihe irindi turyiga icyumweru.'

Nyuma y'uru rugendo, abari barwitabiriye berekeje ku Rwibutso rwa Kigali, aho baviriwe imuzi amateka y'u Rwanda mu myaka myinshi ishize. Hafashwe umwanya wo kunamira imibiri y'Abatutsi ihashyinguye hanashyirwa indabo ku mva.

Umuyobozi Mukuru wa RYOF, Rwabwera Kellon James, yavuze ko itangizwa ry'iki gikorwa ari ingenzi kuko ari ngombwa ko urubyiruko ruba intwari, rukamenya neza amateka y'igihugu cyabo ariko nanone akubakirwaho mu gukomeza kucyubaka.

Ati 'Ni bagira uruhare mu interambere ry'u Rwanda kurisigasira no kuririnda bizoroha. Tugomba gushyira hamwe kugira ngo twemeze ko kugira ngo twamagane Jenoside n'ingengabitekerezo yayo tugomba kubiba amahoro, tukayasakaza hose ariko bigakorwa n'abato.'

Umuhuzabikorwa muri HWPL, Kim Seongmin, nawe wifatanyije n'uru rubyiruko, yavuze ko iyo hakorwa urugendo rw'amahoro haba hibukwa amabi yabaye, ariko hanarebwa uko abantu bahuza imitima bagakomeza kubaka ibyiza.

Ati 'Kenshi urubyiruko rwibasirwa n'amabi, na Koreya niko byayigendekeye. Uhitamo si urubyiruko, ariko ushyira mu bikorwa ni urubyiruko. Ibyo bivuze ko ufite imbaraga ari urubyiruko kugira ngo rugire icyo rukora. Ubu nibo bafite ubushobozi bwo guhitamo kubaka amahoro. Ndatekereza rero ko urubyiruko ari ingenzi cyane muri byinshi.'

Impuzamuryango RYOF, ihuriwemo n'imiryango y'urubyiruko 36 igizwe n'abanyamuryango basaga ibihumbi 10. Uru rugendo rwabaye ku nshuro ya mbere rwitabiriwe n'abasaga 120.

Uru rugendo rwatangirijwe ahazwi nko ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali, rugana ku Rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi
Uru rugendo rwabaye ku nshuro ya mbere rwitabiriwe n'abasaga 120
Hafashwe umwanya wo gushyira indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 250
Umuyobozi Mukuru wa RYOF, Rwabwera Kellon James, yavuze ko hagomba kubakirwa ku mateka hakubakwa u Rwanda rwiza
Niyodusenga Xavier, yasabye ko umwanya ugenerwa amasomo y'amateka y'u Rwanda mu mashuri wakongerwa
Mukashyaka Peace, yavuze ko uru rugendo rwamwibukije ko ari umukoro we kwigisha bagenzi be amateka nyakuri y'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hatangijwe-gahunda-y-urugendo-rw-amahoro-rugamije-kurwanya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)