Hatangijwe umushinga w'asaga miliyari 23 Frw wo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga wamurikiwe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024. Watewe inkunga n'Ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga yo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere (CIF), mu mushinga wacyo wishwe 'Forest Investment Program.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, yatangaje ko uwo mushinga mu ntangiro uzakoresha ingengo y'imari ya miliyoni 18$, ariko ko biteganyijwe ko uzarangira hakoreshejwe miliyoni 30$ (asaga miliyari 38 Frw).

Ati ''Ni umushinga uzakorerwa mu Ntara y'Amajyepfo ndetse n'Akarere ka Gakenke. […] Uvuye Gakenke werekeza mu Ntara y'Amajyepfo, hakeneye imbaraga nyishi mu gutera amashyamba, mu kubungabunga ibidukikije, ndetse no gusubiranya aho ubutaka byagiye bwangirika.''

''Muri uko gusubiranya ahangiritse tuzajya dukora ubuhinzi, ariko ubuhinzi bugendanye n'ibihe turimo […] uyu mushinga mu ntangiriro zawo uzatwara miliyoni 18$, ariko uko tuzagenda twongera bizagera kuri miliyoni 30$.''

Mu bindi bizakorwa muri uyu mushinga kandi harimo gukora imirwanyasuri, gukora amaterasi y'indinganire, gutera ibiti bivangwa n'imyaka ndetse no gutera iby'imbuto, guha abaturage amashyiga ya rondereza agezweho hirindwa itemwa ry'amashyamba ndetse n'ibindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Rusiribana Jean Marie, yavuze ko kuba uyu mushinga uzagera no muri ako karere bizagira uruhare mu kukabungabungamo ibidukikije hatanasigaye iterambere ry'abagatuye, kuko hari abazahabwa akazi muri uwo mushinga.

Ati ''Bizatuma abaturage babona akazi, kuko mwabonye ko uyu mushinga uzakorerwa mu turere tw'icyaro cyane, aho abaturage bari bakaba bashobora no kubona imirimo muri uyu mushinga.''

Vivian Chinyolo wahagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yanyujijwemo iyi nkunga, mu ijambo rye yavuze ko iyi banki yifatanyije n'u Rwanda muri uyu mushinga, mu gushyigikira gahunda yo kubungabunga ibidukikije hanimakazwa iterambere rya Afurika muri rusange, kuko ibizawukorwamo ari cyo bigamije.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo n'abahagarariye ibigo mpuzamahanga, ngo bumve iby'uyu mushinga nyuma nabyo bizawutere inkunga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-umushinga-w-asaga-miliyari-23-frw-wo-kubungabunga-ibidukikije-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)