Hazakinwa imikino nka Billard, Table Tennis n'indi: Ibidasanzwe ku iserukiramuco rizabera mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni iserukiramuco rizaba guhera ku wa 28 kugera ku wa 30 Kamena uyu mwaka, muri Mamba Club, iherereye Kimihurura Mujyi wa Kigali. Iri serukiramuco ryateguwe na Suprafamily Rwanda Ltd.

Alphonse Nsengiyumva mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko iri serukiramuco bariteguye bagamije gukora igikorwa cy'iminsi itatu kirimo ibikorwa bitandukanye byo kwidagadura.

Ati 'Flavour of 1000 Hills ni igikorwa cy'iminsi itatu twateguye, aho tuzabona ubwiza n'ubukungu bw'umuco Nyarwanda. Iri serukiramuco rigamije guhuriza hamwe abantu bakarya, bakanywa bakidagaduro.''

Muri iri serukiramuco hazabamo ibikorwa bitandukanye birimo kumva icyanga cy'ibiribwa bitandukanye n'ibinyobwa, umukino wa Volleyball ukinirwa ku mucanga[Beach Volleyball] n'igitaramo cy'imideli.

Muri iki gitaramo cy'imideli hazamurikwa imideli ijyanye no kwambara igihe cy'impeshyi, ahantu hashyushye ndetse no ku mucanga; hazakinwa kandi umukino wa Billard, Table Tennis n'uwa Bowling. Hazaba kandi ibikorwa by'imikino y'abana, kwigisha abantu kuvanga cocktail ndetse n'ibirori bizabera ku bwogera [Pool Party].

Nsengiyumva ati 'Twiteze ko iri serukiramuco rizasigira benshi bazaryitabira urwibutso rudasanzwe mu buzima bwabo.''

Umuntu ushaka kwinjira muri iri serukiramuco azasabwa kwishyura 5000 Frw buri munsi mu minsi itatu. Ku bintu bisobanuro ashaka kwitabira bakurikira imbuga nkoranyambaga za Supra Family.

Iri serukiramuco rizakinirwamo imikino itandukanye
Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hazakinwa-imikino-nka-billard-table-tennis-n-indi-ibidasanzwe-ku-iserukiramuco

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)