Huye: Babangamiwe n'abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturiye ibi birombe bicukurwamo aya mabuye azwi nka Coltan, bavuze abacukura aya mabuye y'agaciro bangiza ibikorwa byabo birimo imirima ihinzemo imyaka bikabateza isuri n'umutekano muke.

Umwa muri bo yagize ati 'Inzu zanjye zarasenyutse, imirima yacu yaragiye kubera isuri, rwose biratubangamiye.''

Mugenzi we na we agaragaza ibihombo byamuteye aho yagize ati 'Nari mfite umurima none ubu sinanamenya aho uri kubera imicanga yawurenzeho icukurwa n'abo bacukura mu buryo butemewe. Ikibabaje kandi, ntiwanabavuga kuko baguhohotera.'

Bamwe mu bashinzwe kurinda ahacukurwa aya mabuye y'agaciro babwiye itangazamakuru ko aba bacukura amabuye y'agaciro biremyemo itsinda rihohotera uwo ari we wese ugerageje kubahangara.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange, yavuze ko iki kibazo inzego zitandukanye zahagurukiye kugira ngo gikemuke vuba, bityo ubu bucukuzi butemewe muri aka gace bucike.

Yagize ati'' Dufatanyije n'ubuyobozi bw'Intara twarahahuriye mu rwego rwo kwibutsa abaturage n'abayobozi bahakorera kugira uruhare mu kurwanya biriya bikorwa bitemewe kandi barabyiyemeje.'

'Abahakorera bafite sosiyete zemerewe biriya birombe zigomba gushyiraho uburyo bwo gukora mu buryo bwemewe, batakora ibitemewe hagafatwa ibyemezo.''

Mu ntara y'Amajyepfo habarurwa ibirombe bicukurwamo amabuye atandukanye bigera kuri 89,muri byo ariko, ibirenga 40 bivugwa ko bicukurwa mu buryo butemewe.

Mu bigaragarira amaso ni uko ahacukurwa hatanasibwa uko bikwiye
Abashinzwe umutekano w'ibirombe byo muri Rwaniro n'ubwo ari benshi, ariko ntibabura gusagarirwa n'ababicukuramo mu buryo bwa magendu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-babangamiwe-n-abacukuzi-b-amabuye-y-agaciro-mu-buryo-butemewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)