Ibi babivuze ku wa 18 Gicurasi 2024, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe ku musozi wa Kabakobwa, mu cyahoze ari Komini y'Umujyi ya Ngoma.
Amateka agaragaza ko ku itariki ya 18 Gicurasi 1994, Abatutsi bari baragerageje kwihisha babeshywe ko hatanzwe ihumure bakava aho bari bihishe, kuri iyo tariki babahuriza ku Kabakobwa barabica.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi biciwe ku musozi wa Kabakobwa mu Murenge wa Mukura cyahuriranye no gushyingura imibiri yimuwe mu nzibutso za Sahera na Buvumu, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga inzibutso.
Imibiri isaga ibihumbi 14 yahurijwe hamwe mu rwibutso rwa Kabakobwa rusanzwe ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 30.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Mukura, babwiye IGIHE ko kuba izi nzibutso zahujwe bizabafasha gukomeza kubungabunga amateka ntazibagirane.
Kantarama Marcianne, umwe mu barokokeye ku Kabakobwa, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aka gasozi bagahinduriye izina bakahita ku 'Kabatutsi' kugira ngo abatutsi bahahungiye ari benshi maze bicwe.
Nk'umwe mu bafite ababo bahashyinguye, yavuze ko iyi gahunda yo guhuza inzibutso izafasha gukomeza kubungabunga amateka.
Yagize ati 'Birakwiye ko aya mateka ya Jenoside akomeza kubungabungwa, bizashoboka neza rero igihe imbaraga zihurijwe hamwe, kugira ngo byorohere ubuyobozi kwita ku bimenyetso bya Jenoside biri mu nzibutso, iki ni ikintu dushima.''
Ku rundi ruhande, abarokotse bo muri uyu murenge, banagaragaje imbogamizi z'umuhanda ugera ku rwibutso rwa Kabakobwa, aho bifuje ko nawo watekerezwaho kugira ngo habe nyabagendwa.
Umuyobozi w'akarere ka Huye Sebutege Ange, yavuze ko igikorwa cyo guhuza inzibutso mu karere ka Huye gikomeje, aho muri buri murenge hazasigara urwibutso rumwe, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yijeje abarokotse bo muri uyu murenge ko uko ubushobozi buzagenda buboneka n'umuhanda ujya ku rwibutso rwa Kabakobwa uzakorwa.
Ati 'Byose bishingira ku mikoro y'igihugu, ariko nabyo turabikereza. Uko ubushobozi buzabitwemerera, uyu muhanda uzakorwa kugira ngo urusheho korohereza abagenda kuri uru rwibutso.''
Inzibutso eshatu zahujwe ni urwa Buvumu rwari ruruhukiyemo imibiri 3663, urwa Sahera rwarimo imibiri 11403 yaje isanga indi mibiri 31457 yari isanzwe mu rwibutso rwa Kabakobwa.
Hanashyinguwe kandi indi imibiri umunani yabonetse mu tugari dutandukanye two muri uyu murenge wa Mukura, ibyatumye uru rwibutso rwa Kabakobwa kugeza ubu ruruhukiyemo inzirakerangane 46,531 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.