Huye: Umugabo wakoraga akazi k'ubukanishi yasanzwe iruhande rw'umuhanda yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru yasakaye mu gitondo cyo ku wa 02 Gicurasi 2024, ubwo uyu mugabo w'imyaka 43, yasangwaga hafi y'umuhanda ahazwi nko ku Mukoni iruhande rw'inyubako izwi nk'Ijuru rya Kamonyi yapfuye.

Umwe mu babonye umurambo we, yabwiye IGIHE ko ashobora kuba yahubutse mu igorofa rihari akitura hasi bikamuviramo urupfu.

Uyu yavuze ko ubusanzwe Magorwa yabaga muri iryo gorofa ritagikorerwagamo(aberamo ubuntu), bigakekwa ko rero yaba yahanutsemo mu ijoro akitura hasi yenda yasinze kuko ngo yari asanzwe arangwaho kunywa inzoga nyinshi.

Hari n'andi makuru avuga ko urupfu rwaba rwatewe n'abagizi ba nabi baba bamukubise nk'ikintu mu mutwe, n'ubwo nta gihamya bifite.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yemereye IGIHE iby'aya makuru, ariko avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko bategereje icyo iperereza rizerekana hakamenyekana ukuri ku rupfu rwa Magorwa.

Ati' Ubu nta byinshi twabivugaho, umurambo we wajyanwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB) ngo ukorerwe isuzuma, kugira ngo tumenye icyamwishe.''

Nyakwigendera asize umwana umwe, wabaga kwa Nyirakuru ubyara nyina, mu gihe Magorwa we yibanaga.

Igorofa Magorwa yabagamo,bikekwa ko ari nayo yaba yahubutsemo akagwa hasi agahita apfa.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-wakoraga-akazi-k-ubukanishi-yasanzwe-iruhande-rw-umuhanda-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)