I&M Bank na Oklahoma Christian University batangije porogaramu yorohereza abashaka inguzanyo yo kwiga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubufatanye bwatangijwe kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024, mu masezerano I&M Bank (Rwanda) Plc n'iyo kaminuza basinyiye ku cyicaro gikuru cy'iyo banki mu Mujyi wa Kigali, ibizagira uruhare mu korohereza abashaka kwiga muru Oklahoma Christian University bagahabwa inguzanyo na I&M Bank (Rwanda) Plc.

Iyi porogaramu yatangijwe mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kwigira ku nguzanyo badahenzwe, bakabasha kugira ubumenyi buhanitse batagowe n'ikiguzi. Ni porogaramu kandi iri mu murongo mugari wa gahunda y'u Rwanda, yo guteza imbere uburezi bufite ireme himakazwa gushyira ku isoko ry'umurimo abafite ubumenyi burikeneweho.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko iyi porogaramu igamije kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda binyuze mu guteza imbere uburezi, kuruta uko yafatwa nk'ubucuruzi.

Ati ''Turi muri gahunda yo gushyiraho ibisubizo ku bafite ibibazo by'amafaranga ariko batari abakiliya bacu gusa, ahubwo binagira uruhare mu iterambere rusange muri gahunda yo guteza imbere urwego rw'uburezi mu Rwanda. Binyuze muri iyi gahunda yo guha abanyeshuri inguzanyo ihendutse kandi bakayihabwa ku gihe, turi gushora imari mu gutegura abayobozi beza b'igihugu cyacu b'ejo hazaza.''

Umuyobozi Ushinzwe amasomo muri Oklahoma Christian University, Dr. Jeffery Simmons, yashimiye ubufatanye bwa I&M Bank (Rwanda) Plc n'iyi kaminuza, avuga ko butanga icyizere mu guteza imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda.

Ati ''Tunejejwe no kugirana ubu bufatanye na I&M Bank mu gushyiraho iyi gahunda izana impinduka nziza ku banyeshuri bacu. Twizeye ko ibi bizaba umugisha kuri bo ndetse bikagira uruhare mu kwagura ibyo dukora bikagera ku Baturarwanda benshi.''

Binyuze muri 'EduFinance Program', inguzanyo izajya ihabwa abashaka kwiga muri Oklahoma Christian University, izajya yishyurwa ku nyungu ya 14.5%, inyungu nto ugereranyije n'iyakwa ku nguzanyo itangwa na I&M Bank (Rwanda) Plc hagamijwe ibindi nk'ubucuruzi.

Ushaka iyi nguzanyo asanganwe imikoranire na Oklahoma Christian University, mu gihe azaba yujuje ibisabwa azajya yoroherezwa guhita ayihabwa na I&M Bank (Rwanda) Plc mu gihe kitarenze amasaha 24.

I&M Bank na Oklahoma Christian Univerity basinye amasezerano y'ubufatanye mu gutangiza porogaramu yorohereza abashaka kwigira ku nguzanyo
Porogaramu yatangijwe yitezweho guteza imbere uburezi bufite ireme mu Rwanda
Ni amasezerano yasinywe hagati ya I&M Bank na Oklahoma Christian University
Ni amasezerano yasinywe hagati ya I&M Bank na Oklahoma Christian University
Abayobozi n'abakozi b'impande zombi bitabiriye iki gikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-na-oklahoma-christian-university-batangije-porogaramu-yorohereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)