Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2024, ubwo ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc. ndetse na Hotpoint ikorera mu Mujyi wa Kigali, bwagaragazaga uko iki gikorwa kizaba giteye.
Umukiliya wese wa I&M Bank yahawe uburenganzira bwo kwifashisha iri duka akagura igikoresho cyo mu rugo icyo aricyo cyose uko abyifuza ndetse agahabwa n'igihe cyo kwishyura cy'amezi atandatu.
Ibi byashimangiwe n'Umuyobozi muri I&M Bank, Mwanangu Norbert, wasobanuye imikorere y'iyi gahunda yiswe 'Ryoshya Iwawe'.
Ati 'Uyu munsi ku isoko twashyizeho gahunda ya 'Ryoshya Iwawe' ku bufatanye na Hotpoint kugira ngo tugere ku Banyarwanda bifuza ibikoresho byo mu rugo kandi babibone mu buryo buboroheye. Kubona amafaranga yose icyarimwe yo kugura igikoresho biragoye ariko kwishyura mu byiciro nta kiza nka byo.'
Mwanangu yakomeje avuga ko iyi gahunda izafasha abari bafite ikibazo cyo kubona ibikoresho byiza ariko ntamafaranga ahagije bafite ikibazo cy'amafaranga.
Si abasanzwe bafite konti muri I&M Bank gusa kuko n'abakiliya bashya nabo bemerewe gufunguza konti batangira kunogerwa na serivisi za Banki.
Umukiliya ufite konti muri I&M Bank ajya muri Hotpoint agahitamo igikoresho yifuza yaba televiziyo, firigo, imashini imesa n'ibindi, akuzuza fomu isaba inguzanyo hanyuma mu masaha 24 agahabwa igisubizo.
Mwanangu yakomeje avuga ko iyo umukiliya arengeje amezi atandatu atarishyura inguzanyo yahawe, habaho kuvugana hakarebwa ubundi buryo yakwishyura.
Umuyobozi Mukuru wa Hotpoint, Monoj Skariah, yavuze ko iyi gahunda bagiye kuyungukiramo kubona abakiliya benshi, no kubafasha gutura ahantu hasa neza.
Yagize ati 'Dufite ibikoresho byiza byo mu rugo ndetse akenshi bigoye kugura kandi tugomba kubishakira igisubizo. Ubu bufatanye rero bugiye gutuma abakiriya baza ari benshi kandi bagerweho na serivisi nziza.'
I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, icyo gihe yitwaga BCR. Ni yo banki y'Ubucuruzi imaze igihe kinini ikorera mu Rwanda. Ni banki kandi ibarizwa ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, guhera muri Werurwe 2017.