I Rubavu Polisi yarashe SEDO wa kagali - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'akagari wungirije ushinzwe iterambere mu karere ka Rubavu (SEDO), yarashwe na Polisi nyuma yo kumwibeshyamo umugizi wa nabi.

Byabaye mu ijoro ryakeye, ubwo uyu SEDO w'akagari ka Murambi ho mu murenge wa Rubavu yari kumwe n'uhagarariye inkeragutabara mu murenge bari kuri Moto, bagatangirwa n'abagizi ba nabi bagatabaza. Polisi ubwo yahageraga yamwibeshyeho imurasa akaguru.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, yatangaje ko koko uriya muyobozi yakomerekejwe na Polisi ubwo yari itabaye.

Yagize ati: 'Kugeza ubu ntiturasobanukirwa niba yari umwe mu batabaye, cyangwa niba yari umugenzi wari kuri moto. Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi, kandi iperereza rirakomeje.'

Polisi kandi yatangaje ko ubwo  yatabaraga hari abagizi ba nabi bafashwe, kuri ubu bakaba bafitwe na Polisi kandi ko iperereza rigikomeje kuburyo hari n'abandi bashobora gufatwa.

 



Source : https://yegob.rw/i-rubavu-polisi-yarashe-sedo-wa-kagali/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)