Ibiciro bitajyanye n'igihe, amazi n'umuriro bihenze: Bimwe mu bikigoye amavuriro yigenga mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bayagarutsweho mu nama y'Inteko Rusange y'Ishyirahamwe ry'Amavuriro Yigenga (RPMFA) yabaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024. Abagize iri shyirahamwe bagaragarije Minisitiri w'Ubuzima ibikibangamiye imitangire ya serivise baha abarwayi, aho ku isonga hari ibiciro biri hasi kuko biheruka kuvugururwa mu 2017.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RPMFA, Ntakirutimana Christian yavuze ko umwe mu myanzuro iri shyirahamwe ryafatiye mu nama iheruka muri Mutarama 2022 wari ugukora ubuvugizi kugira ngo ibiciro bya serivise z'ibikorwa by'ubuvuzi mu mavuriro yigenga zivugururwe ariko magingo aya bikaba nta kirakorwa.

Ati 'Ubuyobozi bwa RPMFA bwegereye inzego zitandukanye harimo MINISANTE n'Inteko Ishinga Amategeko hakorwa ubuvugizi kugira ngo ibiciro by'ibikorwa by'ubuvuzi bivugururwe,'

'Mu minsi yashize MINISANTE yasohoye ibiciro bivuguruye ku mavururo 11 ndetse no kuri serivise nkeya. Ishyirahamwe ryabonye ko hagombaga gukorwa ivigurura ku mavuriro yose ryegera MINISANTE ngo ibiciro bivugururwe mu mavuriro yose'.

Ntakirutimana yavuze kandi ko ibiciro bigenderwaho mu kwishyura amazi n'amashanyarazi biri hejuru ugeranyije na bimwe mu bigo by'ubucuruzi.

Ati 'Twakoze isuzuma dusanga ibiciro by'amazi n'umuriro mu mavuriro yigenga biri hejuru y'iby'inganda n'amahoteli. Twakoze ubuvugizi mu nzego zitanduaknye harimo Inteko Ishinga Amategeko na Minisiteri y'ibikorwa remezo'.

Abanyamuryango b'iri huriro kandi banagaragaje ko ibyo bibazo bibatera gukorera mu gihombo byiyongeraho n'ibirarane Ikigo k'Igihugu gishinzwe Ubwitegenyirize kibababerayemo bigatuma bafata imyenda hamwe kandi na bo baberewemo imyenda.

Yavuze ko ibyo byo byatumye batangira gutekereze uko bakwegeranya ubushobozi bwo gushinga ikigo cy'imari iciriritse ngo kizabafashe kwihaza ku mikoro bakeneye.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko ikibazo cyo kuvurira ku biciro biri hasi kinagira ingaruka ku mitangire ya serivise abavuzi baha ababagana.

Ati 'Uretse no kuba mwahombye n'umurwayi hari icyo aba atabonye cyuzuye. Abatanga ubwishingizi na bo twarwahuye bati 'iyo umuntu ari kwirwanaho hari aho ashakishiriza ahandi kugira ngo nibura imibare ize guhura iryo joro'. Ibyo byose ni ingaruka z'uko ikibazo nyamukuru kiba kitakemutse'.

Dr Nsanzimana yijeje ko icyo kibazo cy'ibiciro bitajyanye n'igihe n'igihe bari kugikoraho ku buryo mu minsi mike kizaba cyakemutse.

Ati 'Ibiciro nagira ngo mvuge ko mwakabaye mwarabigizemo uruhare niba bitarabaye bize gukorwa wenda muri ducye dusigaye. Ababikozeho turi kumwe twari twihaye ko bizaba birangiye mu gihe kitarenze icyumweru kimwe cyangwa bibiri. Mwaza kureba niba nta byibagiranye ariko [ayo ni yo] makuru mfite ava mu itsinda ryabikozeho'.

Dr Nsanzimana ku kibazo cy'amazi n'umuriro yavuze ko ari ikibazo mu bigo bya Leta no mu by'abikorera ariko ko na cyo kiri kuvugutirwa umuti.

Ati 'Iki kibazo kizweho ku nzego zose dutegereje umwanzuro wa nyuma w'ukuntu ibiciro by'amazi n'umuriro byagabanuka. Iki kiri mu bintu byihutirwa kibangamiye cyane cyane amavuriro n'amashuri, kizakemuka mu buryo bwihuse'.

Minisitiri w'Ubuzima kandi yavuze ko gukemura ikibazo cy'ibiciro biri hasi bizanakemura ikibazo cy'abakora mu bwishingizi bajya bivanga muri serivise z'ubuvuzi bagategeka abaganga ubwoko n'ingano y'imiti bagomba gutanga kandi bo batarize ubuvuzi atari n'inshingano zabo.

Dr Nsanzimana yijeje ko icyo kibazo cy'ibiciro bitajyanye n'igihe n'igihe bari kugikoraho ku buryo mu minsi mike kizaba cyakemutse
Hagaragajwe inzitizi ku mavuriro yigenga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-bitajyanye-n-igihe-amazi-n-umuriro-bihenze-bimwe-mu-bikigoye-amavuriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)