Iburengerazuba: Hagiye kubakwa uruganda rw'ibiryo by'amatungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uruganda ruzaba ari igisubizo ku borozi bo muri iyi Ntara by'umwihariko abororera amafi mu kiyaga cya Kivu, bagorwaga no gutumiza ibiryo by'amatungo mu turere twa Huye na Rwamagana ahari inganda z'ibiryo by'amatungo.

Mu kiganiro Intara y'Iburengerazuba, iheruka kugirana n'abanyamakuru ikibazo cy'aborozi bagorwa no kubona ibiryo by'amatungo cyongeye kugarurwaho, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi avuga ko igisubizo kiri hafi kuboneka.

Ati 'Nagira ngo mbabwire ko uyu mwaka twifuza kubaka uruganda rw'ibiryo by'amatungo'.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yavuze ko mu biganiro aherutse kugirana n'aborozi bamugejejeho ikibazo cyo kuba inganda zitunganya ibiryo by'amatungo ziri kure.

Avuga ko muri ibyo biganiro basanze kubona uruganda rw'ibiryo by'amatungo mu Ntara y'Iburengerazuba bitagoye cyane ko ibyo izo nganda zifashisha ari soya n'ibigori bisanzwe bihingwa mu gihugu.

Dushimimana avuga ko basanze mu gihe uruganda rutunganya ibiryo by'amatungo rutaraboneka haba hakoreshwa uburyo bwo gutumiza byinshi bikabikwa muri iyi ntara mu rwego rwo kwirinda ko hari aborozi babikenera ntibabibonere ku gihe.

Ati 'Twarababwiraga tuti ese hari uburyo bwo kubirangura ari byinshi tukabibika? Nibyo turimo. Ni ikibazo gihuriweho n'uturere twinshi. Mu ntara yacu kuba tworora amafi tudafite uruganda rw'ibiryo by'amatungo ni ikibazo. Tugiye kureba niba dushobora kujya tubizana ari byinshi tukabibika hafi ari byinshi mu gihe tugitegereje icyo gisubizo kirambye'.

Intara y'Iburengerazuba ifite umwihariko wo kuba uturere dutanu muri dutanu tuyigize dukora ku Kiyaga cya Kivu ibituma igira abashoramari benshi bororera amafi muri iki kiyaga kiyihuza n'igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Guverineri Dushimimana avuga ko bateganya kwifashisha uburyo bwo kurangura ibiryo byinshi by'amatungo bikajya bibikwa mu Ntara y'Iburengerazuba mu gihe bategereje ko uruganda rwabyo rwubakwa muri iyi ntara
Mu Ntara y'Iburengerazuba hagiye kubakwa uruganda rw'ibiryo by'amatungo ruzohereza aborozi b'amafi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-hagiye-kubakwa-uruganda-rw-ibiryo-by-amatungo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)