Iburengerazuba: Nta karere kazubakirwa ibiro bishya mu 2024/2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Utwo turere ni Karongi na Rusizi dukorera mu nzu zahoze zikorerwamo ibijyanye n'uburezi ku rwego rwa Perefegitura (arrondissement) n'Akarere ka Ngororero gakorera mu nzu yahoze ari ibiro bya superefegitura.

Izi nzu kubera ko zubatswe mu myaka myinshi ishize, ntizifite inzira y'abantu bafite ubumuga, ibituma abantu bafite ubumuga bagorwa no kubona serivisi zitangirwa mu biro by'abayobozi n'abakozi bakorera mu igorofa.

Ibi biro by'uturere bishaje kandi ni bito ugereranyije n'umubare w'abakozi n'abayobozi bakorera mu karere. Ibi bituma hari aho usanga abakozi bahurira mu cyumba gito ari benshi bikabagora mu kubika dosiye n'amakuru y'abaturage.

Utu turere mu myaka yashize twagiye dukora inyigo n'ibishushanyombonera kugira ngo twubake ibiro bijyanye n'igihe ariko ntiduhabwe ingengo y'imari yo kubaka.

Mu kiganiro aheruka kugirana n'abanyamakuru, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yavuze ko mu myaka w'ingengo y'imari utaha nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by'uturere bishaje kuko imbaraga ziri gushyirwa mu kubaka ibiro by'utugari n'ibiro by'imirenge aho bishoboka.

Ati 'Twabaye turetse gufata umurongo wo kubaka uturere kuko hari imishinga myinshi dufite mu turere itari yarangira tutifuza ko uturere twatangira indi mishinga iyo ngiyo itararangira'.

Guverineri Dushimimana asaba abakorera mu nyubako z'uturere zitajyanye n'igihe gukomeza kuhihanganira mu gihe batarubakirwa ahajyanye n'igihe.

Ati 'Wenda ahari mu myaka ukurikira utaha w'ingengo y'imari imishinga dufite mu turere izaba igeze hagati cyangwa yarangiye tubone gutekereze ibiro by'uturere'.

Mu Karere ka Karongi by'umwihariko hari impaka z'aho ibiro by'akarere bigomba kubakwa, kuko hari bamwe bifuza ko byubakwa mu Murenge wa Rubengera abandi bakavuga ko bikwiye kubakwa mu Murenge wa Bwishyura.

Guverineri Dushimamana yavuze ko ingengo y'imari yo kubaka ibiro by'Akarere ka Karongi niboneka hazafatwa umwanzuro ku murenge ibi biro bizubakwamo.

Iteka rya Minisitiri ryo mu Ukwakira 2023, rishyiraho ibyicaro by'uturere rivuga ko icyicaro cy'Akarere ka Karongi ari mu Murenge wa Rubengera.

Uturere twa Karongi, Rusizi na Ngororero dukorera mu nzu zitorohereza abantu bafite ubumuga
Igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Karongi giteganya ko ari uku ibiro byako bizaba bisa nikuzura
Akarere ka Rusizi gakorera mu nzu yahoze ari ibiro by'uburezi muri Perefegitura ya Cyangugu
Ibiro Akarere ka Ngororero gakoreramo ntibijyanye n'igihe
Igishushanyo mbonera cy'ibiro by'Akarere ka Ngororero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-nta-karere-kazubakirwa-ibiro-bishya-mu-2024-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)