Iby'ingenzi byatumye hatangizwa 'Tuwurinde', ubukangurambaga bugamije gusimbuza casque zisanzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 ni bwo hatangijwe ubukangurambaga bwiswe 'Tuwurinde' bugamije gusimbuza casque z'abakoresha moto baba bambaye bagahabwa inshya zujuje ubuziranenge, abazisanganywe bakazisimburizwa, ugiye kugura inshya akagura izigezweho zitandukanye n'izisanzwe.

Ku ikubitiro hazanywe moto 500 zifunguye imbere zifite ingano itandukanye ni ukuvuga into, iziringaniye n'inini, bigatangazwa ko hazazanwa n'iz'ubundi bwoko kn'izifunze mu maso hose ariko zose zujuje amabwiriza asabwa.

Amabwiriza ajyanye n'ubuziranenge bw'izi casque, ajyana n'uburyo idapfa kumeneka bijyanye n'ibyo ikozwemo, uburyo irinda ibice by'umutwe, yorohereza umuntu kureba mu mpande zose, ikirahuri kitapfa kumeneka, udushumi tumeze neza, umutwe wose urinzwe n'ibindi.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ubu bukangurambaga bwashyizweho nyuma y'uko bigaragaye ko moto ari kimwe mu binyabiziga byinshi mu Rwanda, kandi bigira impanuka kenshi.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rwanditse izina mu kubahiriza amategeko y'umuhanda no kwambara casque bidasigaye, hagaragaye ko inyinshi zikoreshwa zitujuje ubuziranenge hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga, kugira ngo zibashe kurinda umutwe mu buryo bukwiriye mu gihe habaye impanuka. "

Ati "Twese aho tunyura, aho tugenda tubona uburyo inyinshi muri casque iyo habaye impanuka cyangwa iyo icitse umuntu ikikubita mu muhanda, inyinshi zihita zimeneka. Byatumye hakorwa inyigo ndetse hanategurwa amabwiriza arebana n'ubuziranenge bwa casque akaba yaramaze kwemezwa. "

Ikindi ni uko hatekerejwe ibikoresho bizafasha mu kugenzura ko casque zujuje ubuziranenge bikazajya bikorwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB ari naho laboratwari yateganyijwe iherereye.

Minisitiri Dr Gasore yerekanye ko imibare y'ibinyabiziga bibaruwe mu Rwanda igaragaza ko moto zigize hejuru ya kimwe cya kabiri cy'ibinyabiziga byose, kandi ni bimwe mu binyabiziga bikunze kwibasirwa n'impanuka.

Ati "Mu myaka ine ishize, moto zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda kumpuzandengo iri hagati ya 25% na 30%, aho abakomeretse bikabije babariwaga hagati ya 34% na 37%. "

Yakomeje avuga ko " muri iyo myaka kandi impuzandengo y'abakoresha moto bagwa mu mpanuka zo mu muhanda yari hagati ya 22% na 25%. Muri uyu mwaka wa 2024, abantu 63 bamaze guhitanwa n'impanuka za moto. "

Ashingiye kuri iyo mibare yashishikarije abatwara abagenzi kuri moto, abagenzi ubwabo n'abandi bakoresha moto kwitabira gukoresha izo casque ariko n'abazirangura basabwa kuzana mu gihugu izujuje ubuziranenge gusa.

Byatangajwe ko muri Kamena 2024, imashini ipima ubuziranenge bw'izi casque izaba yageze mu Rwanda, kugira ngo serivisi zo gupima ubuziranenge zitangwe, n'abashoramari bamenye ibyo bagomba kuzuza.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond yavuze ko mu gihe u Rwanda rutari rwakabonye iyi laboratwari ijyanye no gupima izi casque, babonye ko inganda zohereza mu gihugu izi casque rimwe na rimwe zitabaga zujuje ubuzirange.

Ati " Casque yikubita hasi gato igacikamo ibice bingahe, cyangwa se ugasanga hari izo basudira, izindi zidodwa, ibyo byose twarabibonye kandi ni ko bigira ingaruka ku buzima bw'abantu. "

Bijyanye n'uko aya mabwiriza agiyeho nyamara hari casque zaguzwe aya mabwiriza ataraza, byagenwe ko umumotari wari usanzwe afite casque, leta izajya imuha inshya na we atange iyo yari afite nta mafaranga aciwe.

Ku kibazo cy'abafite izisanzwe zaguzwe amabwiriza yo gucuruza izujuje ibisabwa ataraza, Minisitiri Dr, Gasore yavuze ko bazakomeza kuzicuruza kugeza zishize ku isoko, kuko baziguze amabwiriza atarasohoka.

Ati " Abari kuzigura ubu b [1] tuzafatanya gusimbuza nk'uko tuzafatanya gusimburiza abazisanganwe. Abo ni abakiliya ku bacuruzi ni uko iyo amabwiriza yasohotse ubutaha bazajya bagura izisabwa."

Yerekanye ko leta izafatanya n'abikorera bose, kugira ngo casque zujuje ubuziranenge, ziboneke vuba ndetse ku giciro kitaremereye abazigura, agasaba n'abikorera gutangira kureba uko bazikorera mu Rwanda.

Ikindi IGIHE yamenye ni uko abashoramari bose bari muri iyi mirimo baganirijwe, berekwa impungenge zihari, berekwa n'ibisabwa ngo icyuho kizibwe, izo bagomba kuzana.

Kuri iyi nshuro uzakurikiza amabwiriza wese agashora imari nta we ukumiriwe, ibikuraho impungenge z'uko hari abazamburwa isoko.

Ku kibazo kijyanye n'ubuto bw'izi casque muri rusange budafasha abari n'abategerugori " kurinda ubwiza bwabo " mbese imisatsi iba itajyamo neza nk'uko babyifuza, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubwiza bubaho iyo hari muzima.

Ati " Icyo twebwe turebaho ni umutekano mbere y'ubwo bwiza. Umuntu aba mwiza kuko ariho. Hazabaho amahitamo, niba ushaka kuba mwiza ko umusatsi wawe uba mwiza ni byiza ko washaka ubundi buryo bwo kugenda aho kugira ngo uzurire moto ufatiye casque mu kirere.'

ACP Rutikanga yagaragaje ko n'abamotari babyemera bagomba kubibazwa kuko 'ntabwo ugomba gutwara umuntu utambaye casque. Niba hari ushaka kugumana ubwiza bwe nagende n'amaguru, taxi voiture cyangwa bisi.'

Iyo ni imwe muri casque 500 zujuje ubuziranenge zahawe abamotari bo mu Mujyi wa Kigali
Ubwo abayobozi batandukanye batangizaga ubukangurambaga bwiswe 'Tuwurinde' bwo gusimbuza casque zisanzwe izujuje ubuziranenge
Abamotari n'abayobozi batandukanye biyemeje kwitabira ubukangurambaga bwa 'Tuwurinde' bugamije kubungabunga ubuzima bw'abakoresha moto byisumbuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-ingenzi-byatumye-hatangizwa-tuwurinde-ubukangurambaga-bugamije-gusimbuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)