Ibya Afro Gako yo kwa Element na Pakkage bik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka wa 2020, nibwo Element na Country Records yakoreragamo batangaje umushinga wo gukora injyana ya Afro Gako (Uruvange rwa Afrobeats na Gakondo nyarwanda) ariko nyuma y'aho Element aza gutandukana na Country Records yerekeza muri 1;55 am.

Haba Elemnt na Noopja wazanye iki gitekerezo, bombi bakomeje iki gitekerezo ndetse bagerageza kugishyira mu bikorwa kugira ngo abanyarwanda batazagira ngo barabeshywe cyangwa se gutandukana kwabo kwagize ingaruka ku mishinga ya Country Records.

Mu mwaka wa 2023 utangira, Country Records yasinyishije Producer FM Pro waje guhabwa izina rya Pakkage hanyuma Noopja amugezaho umushinga wo gukora injyana ya Afro Gako n'uko atangira gukora kuri iyi njyana mu bice byose.

Mu mezi atatu ashize, nibwo hasohotse indirimbo 'Abahungu' ndetse n'indirimbo 'Akayobe' zose zari mu njyana ya Afro Gako ariko abantu bagira urujijo bibaza impamvu ari Element watangaje injyana ikaba ikozwe na Pakkage.

Nyuma y'igihe abantu bategereje injyana ya Afro Gako yakozwe na Element, ejo bundi nibwo yashyize hanze iyi njyana hanyuma Pakkage ahita avuga ko atari Afro Gako ahubwo yavuguruye Gakondo gusa. Aha yatanze urugero rw'indirimbo "Karame rudasumbwa" ya Massamba Intore iri mu njyana nk'iya Element.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Pakkage yatangaje ko Element yabanje gukora Afro Gako mbere yo gutangaza ko yashyize hanze iyo njyana kugira ngo yumve icyo abantu bavuga  ariko akaza kongera kwisubiraho akayisubiramo.

Indirimbo 'Bana' ya Shaffy na Chris Easy n'indirimbo 'Azana' ya Bruce Melodie niyo yari ikozwe mu njyana ya Afro Gako nk'uko Pakkage yabitangaje ariko nyuma yo kumva injyana yari yakorewe muri Country Records, yahisemo kongera kuyisubiramo. 


Pakkage yahishuye ko Element yabanje gukora indirimbo ziri mu njyana ya Afro Gako atari yabitangaza nyuma aza kuyisubiramo

Element yabanje gukora "Bana" na "Azana" mu njyana ya Afro Gako ariko nyuma arayihindura


Reba indirimbo "Azana" ya Bruce Melodie

">
Reba indirimbo "Bana" ya Shaffy na Chris Eazy 
">
Umva indirimbo "Abahungu" ya Juno Kizigenza iri mu njyana ya Afro Gako Pakkage yakoze

">

Umva indi ndirimbo "Akayobe" ya Manick Yani na King James yakorewe muri Country Records ikaba iri mu njyana ya Afro Gako.

">

Iyumvire injyana ya "Afro Gako" Element yakoze





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142605/ibya-afro-gako-yo-kwa-element-na-pakkage-bikomeje-kuba-urujijo-142605.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)