Ibyagejeje ku gihangano cya Rafiki na Alain I... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rafiki yagiye afasha uyu muhanzi mu bihe bitandukanye, kugeza ubwo banemeranyije gukorana indirimbo iri mu zizaba zigize Album ye yitsa cyane ku rurimi rw'Icyongereza ndetse n'Ikinyarwanda, mu rwego rwo kugeza kure ubutumwa bwe.

Ni ubwa mbere aba bombi bahuriye mu ndirimbo, kandi izaba igaruka cyane ku rukundo. Rafiki atangaje ibi mu gihe Alain Intwali yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Crazy Sexy' iri mu zigize iyi Album ye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rafiki yavuze ko gukorana na Alain Intwali byaturutse ku bushuti bafitanye n'uburyo buri umwe ahabibikanira iterambere ry'umuziki we.

Ati "Dusanzwe turi inshuti cyane biri mu mpamvu zaganishije ku kuba twanakorana indirimbo, kandi iri mu zigize Album ye, ntekereza ko abantu bakwiye kuyitega mu minsi iri imbere."

Akomeza ati: 'Numvise indirimbo zigize Album ya Alain Intwali numva nifuje gukorana cyane, ku buryo nzaba mu bagize uruhare kuri Album ye. Rero, iyi ndirimbo twakoranye n'iyo izakurikira iyi yise 'Crazy Sexy' yashyize hanze.'

Iyi ndirimbo 'Crazy Sexy' yasohotse iherekejwe n'irushanwa, aho abahanzi banyuranye n'abandi bakangurirwa kuyiririmba, aho uzahiga abandi mu kuyiririmba azahembwa ibihumbi 500 Frw no kuyikorana na Alain Intwali.

Alain Intwali yabwiye InyaRwanda ko yahisemo gushyiraho iri rushanwa 'mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo no kugirango nzabone uko nyisubiramo (Remix)'.

Alain Intwali avuga ko kumenya kwikorera indirimbo byamufashije kudatinzwa na ba Producer bamukorera indirimbo, ariko kandi hari abo yifashishije mu kuyinonsora.

Ati 'Ntekereza ko imyaka 10 ishize menye gutunganya indirimbo, kandi byamfashije kudatinzwe na ba Producer mu gihe cyo gukora indirimbo. Ni njye wikorera indirimbo kugeza irangiye n'ubwo hari abo nifashishaho.'

Yavuze ko iyi Album ye ateganya ko izajya hanze muri Kanama 2024, kandi izaba iriho indirimbo yakoranyeho n'abandi bahanzi barimo Rafiki. Ati 'Imana imfashije iyi album yajya hanze muri Kanama 2024. Nteganya ko izaba iriho indirimbo n'abahanzi barimo Rafiki.'

Mu 2022, uyu musore yashyize hanze Album ye ya mbere yise 'Dream Chaser' iri ku mbuga zitandukanye nka Spotify, Apple Music, iTunes, amazon n'izindi.

Ni Album iriho indirimbo 10 zirimo 'Get It', 'Dreamer' yakoranye na Karimah, 'Black when' yakoranye an Oozeela K-Riz, 'Lights on me' yakoranye na Selassie Drah, 'Small Minds Call it Ego' yakoranye na Selassie Drah, 'Clap' yakoranye na Selassie Drah, 'Platinum Pussy' yahuriyemo na K-Field na Miss Benzo; 'Show me', 'Counterfeit' ndetse na Pablo' yakoranye na Selassie Drah.

Yabwiye InyaRwanda ko imyaka ine ishize ari umwe mu basirikare ba Canada ukorera mu gace ka Alberta. Uyu musore avuga ko guhuza inshingano zo gucunga umutekano w'igihugu no gukora umuziki ari ibintu bimworohera, kuko byombi abikunda, kandi yakuze yumva ashaka kubikora.

Ati 'Yego! Maze hafi imyaka ine ndi umusirikare mu Ngabo za Canada. Ubu nkorera ahitwa Alberta. Numva ari umugisha ukomeye kuba mbasha gukora ibintu bibiri byombi nakuze nkunda. 

Nakuze numva nshaka kuzaba umunyamuziki ndetse n'umusirikare. Ariko ntabwo ntatekerezaga ko nzabikora byombi. Ubu rero kuba narabonye amahirwe yo kubikora, nzabikora kugeza igihe nzumva ndushye.'


Rafiki yatangaje ko mu ndirimbo zizaba zigize Album ya Alain Intwali harimo iyo bakoranye


Alain Intwali yavuze ko Album ye yihariye, kandi izaba iriho indirimbo zirenga 10


Alain Intwali asanzwe ari umusirikare muri Canada ariko unabihuza n'umuziki

 

Mu byumweru bibiri bishize, Alain Intwali yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru CBC aho yavuze birambuye ku ndirimbo ye 'Crazy Sexy Cool'

 Â 

Umunyamakuru Jessica wa CBC wagiranye ikiganiro cyihariye na Alain Intwali

KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CRAZY SEXY' YA ALAIN INTWALI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143287/ibyagejeje-ku-gihangano-cya-rafiki-na-alain-intwali-umusirikare-muri-canada-video-143287.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)