Ibyibanze wamenya ku ngengabihe y'amatora ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 05 Nyakanga 2023, Inteko rusange y'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda. Iri Tegeko Nshinga ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida n'ay'Abadepite, ibizatuma Igihugu kizigama agera kuri Miliyari 7Frw, zari kuzakoreshwa iyo akorwa ukubiri nk'uko byari bisanzwe.

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, nibwo hateganyijwe amatora yakomatanyijwe (Ay'Abadepite n'amatora ya Perezida wa Repeburika) ndetse imyiteguro ikaba igeze ku musozo aho NEC iri kwakira kandidatire ku bashaka kwiyamamariza kujya muri iyi myanya y'ubuyobozi.

Kuva ku wa 15 Gicurasi kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora iri kwakira kandidatire ku bashaka kwiyamamaza muri iyi myanya yose.

Ku wa 14 Kamena 2024; nyuma yo gusuzuma ibyangombwa ni bwo Komisiyo yamatora izatangaza ku mugaragaro abemerewe kwiyamamariza gutorerwa iyi myanya yose.

Kuva ku wa 22 Kamena, Abakandida bemewe bazatangira kwiyamamaza ibikorwa bizagera ku wa 13 Nyaknga 2024.5.24. Hagati aho, ku wa 29 Kamena nibwo hazatangazwa lisiti y'itora ntakuka.

Ku wa 14 Nyakanga, AbanyaRwanda batuye mu mahanga ni bwo bazatora mu gihe abari mu Rwanda bazatora ku wa 15 Nyakanga ku mwanya wa Perezida wa Repebulika n'Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa mu bakandida bigenga mu gihugu.

Ku wa 16 Nyakanga, ni bwo hazatorwa Abadepite 24 b'Abagore, babiri bahagarariye Urubyiruko ndetse n'undi Mudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazaba hatangajwe ibyavuye mu matora by'agateganyo mu gihe ibyavuye mu matora bya burundu bizamenyekana ku wa 27 Nyakanga.

Muri uyu mwaka, AbanyaRwanda bangana na 9,500,000 nibo bemerewe gutora mu gihe muri abo 2,000,000 ari bwo bwa mbere bagiye gutora. Abarenga ibihimbi 53 baba hanze y'u Rwanda bamaze kwiyandikisha ku ilisiti y'itora.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143296/ibyibanze-wamenya-ku-matora-ya-perezida-nayabadepite-ateganyijwe-muri-nyakanga-143296.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)