
Mu mwaka 30 ishize, kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ni kimwe mu byo Leta y'u Rwanda yashyizemo imbaraga, bituma abagore batangira gutinyuka imirimo yafatwaga nk'igenewe abagabo.
Urugero ni abagore 37 bo mu karere ka Rusizi baretse gucuruza forode bibumbira muri Koperative Jyambere Mubyeyi ikora akazi ko kwikorera imizigo, gupakurura no gupakira amakamyo ajya cyangwa ava mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo anyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere.
Kabera Francine w'imyaka 49 mu kiganiro na IGIHE yavuze ko amaze imyaka 16 yikorera imizigo nyuma y'uko we na bagenzi be bacuruzaga forode, ariko bakaza gufata icyemezo cyo kureka gukora ubucuruzi butemewe n'amategeko.
Ati 'Twabonye ubwo buzima tutazabushobora, tugura amagare tukajya dutwaza abacuruzi imizigo. Mu myaka 16 maze muri aka kazi nakuyemo inzu, naguzemo n'isambu.'
Iyo ikamyo izanye ifu cyangwa ibindi bicuruzwa bifunze mu mifuka itarengeje ibilo 50, aba bagore bafatanya n'abagabo kuyikorera ariko iyo ari ibilo 100 gusubiza hejuru ni abagabo bayikorera.
Kayitesi Berthe waranguraga isukari n'amakaroni akabyinjiza mu Rwanda atabisoreye, yabonye amaze guhomba ibihumbi 300Frw afata icyemezo areka gucuruza forode ajya mu kwikorera imizigo, mu rwego rwo kwanga guharira umugabo we inshingano zo gutunga urugo.
Ati 'Umugabo, umugore twese tugomba gukora imirimo imwe. Nahisemo kwikorera imizigo nanga guharira umugabo inshingano zo gutunga urugo wenyine kandi nanjye mfite imbaraga."
Uyu mugore w'imyaka 46 ubyuka saa kumi n'ebyiri z'igitondo agataha saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, asaba abagore bagifite imyumvire y'uko bagomba kuguma mu rugo abagabo bakabatunga, abasabiriza n'abyindarika kubireka.
Ati 'Mu myaka 12 maze nkora aka kazi, mfatanyije n'umugabo wanjye twabashije kwiyubakira inzu ntabwo tugikodesha'.
Nubwo bishimira ibyo bagezeho babikesha aka kazi bavuga ko aho icyorezo cya covid-19 kiziye akazi kabo kagabanutse kubera ko urujya n'uruza rw'ibicuruzwa rwagabanutse ku mupaka, bagasaba Leta kubatera inkunga bakabona imodoka itwara imizi.
Kabera yagize ati 'Mbere ya covid-19 sinajyaga munsi y'ibihumbi 40Frw ku kwezi ariko akazi kacu karapfuye hari igihe ku kwezi mpembwa nk'ibihumbi 10Frw. Icyifuzo cyacu ni uko Leta yadufasha tukabona imodoka itwara imizigo kuko nibyo byadufasha kwiteza imbere nk'abagore bikorera imizigo'.
Perezida wa Koperative Jyambere mubyeyi, Hategekimana Thadee avuga ko abagore 37 bagize iyi koperative bageze hagati babona bakeneyemo n'abagabo bongeramo abagabo 23, bituma koperative yabo igira abanyamuryango 60.
Hategekimana yasuzuguraga ubushobozi bw'abagore, yumva ko umugore atakwikorera imizigo ngo abishobore.
Ati 'Numvaga nta mugore wakora ubukarani. Ariko aho mpagereye rwose nasanze bashoboye. Bibarinda kuba bwakwandagara. Hari igihe umuntu aba adafite umurimo ariko afite imbaraga. Mu gikarani aremera akarya yavunitse ariko agakoresha imbaraga ze'.
Umupaka wa Rusizi ya mbere ukoreraho koperative 7 zikorera imizigo, ariko ebyiri muri zo nizo gusa zirimo abagore. Izi koperative uko ari zirindwi zikorera hamwe iyo habonetse ikiraka cyo gupakurura ikamyo, amafaranga abanyamuryango bakoreye bayasaranganya na bagenzi babo bo mu zindi koperative.





Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-ku-bagore-bakora-igikarani-i-rusizi