Ibyishimo aterwa n'iterambere ry'umuziki! Chr... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wa nyuma wa Shampiyona.

Uyu mukino wa APR FC n'Amagaju warangiye ari kimwe ku kindi.

Ibi byatumye APR isoza nta mukino n'umwe intsinzwe,  inashyikirizwa igikombe mu birori byitabiriwe na Minisitiri w'Ingabo n'Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda.

Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye Chriss Eazy abifashijwemo DJ Toxxyk yasusurukije abitabiye uyu mukino, bamweretse urukundo rwo hejuru.

Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu musore yavuze ko yishimiye uburyo abo mu mikino byumwihariko uw'umupira w'amaguru barabatekereje, avuga icyo abona bisobanuye.

Mu buryo bwe yagize ati'Ni ibintu byo kwishimira cyane kandi navuga ngo umuziki nyarwanda uri kugendana na byose dufite mu Rwanda uko igihugu cyacu gitera imbere na wo uri kujya mbere.'

Yikije ku kuba ari umukunzi w'akadasohoka wa APR FC ati'APR ni umuntu wanjye cyane birenze kabisa, ngiye kuvuga ibintu by'umupira naba ngize cyane kubera umuziki warantwaye ariko buriya iyo ndi ahantu nitonze mbameze gutya.'

Minisitiri w'Ingabo, Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka bashyikirijwe igikombe Chriss Eazy yaserutse gitore mu birori bya APR FC yegukanye Shampiyona ku nshuro ya 22 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142900/ibyishimo-aterwa-niterambere-ryumuziki-chriss-eazy-yahishuye-urwo-akunda-apr-fc-amafoto-142900.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)