Ubwo Rivers Hoopers yahataniraga umwanya wa Gatatu na Cape Town Tigers, Ariel Wayz ni we wataramye mu karuhuko k'uyu mukino witabiriwe na Perezida Kagame.
Iyi mikino ya nyuma yatangiye ku wa 24 Gicurasi 2024 izasozwa ku wa 01 Kamena 2024 mu mukino uzahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly LY.
Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muhanzikazi yatangaje ko ari iby'agaciro gakomeye kwibona aririmba mu mikino mpuzamahanga nka BAL bikaba n'ishema ku mwari n'umutegarugori binashimangira gushobora.
Uyu mukobwa uheruka kugira uruhare mu ndirimbo 'Ndandambara' ya Ikospeed isubiwemo yahuriyemo n'abarimo Mani Martin, Alyn Sano, Ish Kevin na Muyango, yavuze ko ari iby'agaciro keisanga muri iyi ndirimbo y'ibigwi.
Kandi yishimira uruhare ari kugira muri ibi bihe by'amatora agiye kuba mu gihe we azaba aribwo bwa mbere abaye abyemerewe birumvikana kuko ubwo aheruka yabaye muri 2017 uyu muhanzikazi yaru afite imyaka 17.
Yakomoje ku iuba Perezida Kagame yaramubonanye ubuhanga budasanzwe bwo kubona ibintu byihuse kurusha abandi mu gihe gito.
Aha yavugaga ku ifatwa ry'ifoto Ariel Wayz agaragaramo ari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, avuga ko ubwo yazaga yahise abona byihuse ko aho uyu muhanzikazi ahagaze atari bube agaragara neza.
Bityo Ariel Wayz birangira yisanze imbere mu ifatwa ry'ifoto ahagaze iburyo neza bwa Perezida Kagame.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ARIEL WAYZ
Perezida Kagame yakurikiranye umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu muri BAL 2024 ari kumwe n'abarimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa n'Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare AkamanziAriel Wayz yatanze ibyishimo bisendereye muri BAL 2024, avuga ko bishimangira agaciro umwari n'umutegarugori yahaweAriel Wayz yavuze ku buhanga yabonanye Perezida Kagame baheruka guhura, anakomokaza ku ndirimbo 'Ndandambara' iyi niyo foto uyu muhanzikazi yakomojeho
Â