Ibyishimo kuri Butera waminuje muri Harvard n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 22 Gicurasi 2024 ni bwo Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.

Muri abo harimo Butera Michael Mgasa uri mu byishimo bisendereye nk'uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X [Twitter].

Yagaragaje ishimwe risendereye rimwuzuye umutima ati: 'Uyu munsi nasoje amasomo muri Kaminuza y'Amategeko ya Harvard nanahamagarirwa na Perezida inshingano yo kuba Umujyanama Mukuru mu bya Tekinike [Chief Technical Advisor] muri Minisiteri y'Ubutabera;

Ntewe ishema no gusubira mu rugo kuko kuba Umunyarwanda byatumye ntambukana isheja muri Harvard kandi abantu bamurikira mu rumuri rw'igihugu cyabo.'

Butera Michael Mgasa ugaragaza ko aterwa ishema no kuba umunyarwanda, ni umunyeshuri wasoje amasomo ye muri Kaminuza ya Harvard mu ishuri ry'amategeko mu ishami ryibanda ku mategeko y'ibirebana n'ikoranabuhanga na politiki ijyana naryo.

Yakoranye n'ibigo bitandukanye mu bushakashatsi bujyana n'amategeko no guhanga udushya nko mu Budage aho yagize uruhare mu kigo mpuzamahanga cy'u Burayi gishinzwe Itegeko Nshinga n'uburenganzira bwa muntu.

Yakoze kandi mu kigo cy'umutungo mu by'ubwenge n'ihanahana makuru mu by'amategeko muri Kenya, yagize uruhare mu birebana n'umutekano mu by'amakuru y'ikoranabuhanga hamwe n'ubwenge buremano (AI).

Michael wize muri Kaminuza ya Strathmore mu 2017 no muri Riviera mu 2014, yakoze ku mishinga itandukanye, akorana n'ibigo byigenga n'ibishamikiye kuri Leta nka Banki Nyafurika y'Iterambere.

Akomeje kugira uruhare mu birebana na politiki y'ubwenge buremano mu Rwanda. Hirya y'akazi, Michael akunda gusoma ubuvanganzo nyafurika, amateka yo guharanira ubwigenge. 

Butera Michael aherutse guhamagarirwa inshingano na Perezida Kagame zo kuba Umujyanama Mukuru mu bijyanye n'imikorere muri Minisiteri y'UbutaberaAri mu byishimo byo gusoza amasomo muri Kaminuza y'Ametegeko ya Harvard nyuma yo guhabwa inshingano nshyaMichael ari mu bashyizwe mu myanga mishya nk'uko bikubiye mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143271/ibyishimo-kwa-butera-michael-uherutse-guhabwa-inshingano-na-perezida-kagame-143271.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)