Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga inama ihuje abayobozi b'ibigo byo muri Afurika, Africa CEO Forum. Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi; Minisitiri w'Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada n'umugore we Nana Trovoada.
Mu bandi bayitabiriye, harimo Minisitiri w'Intebe wa Côte d'Ivoire, Robert Beugré Mambé.
Perezida Kagame yashimye uruhare abikorera bagira mu iterambere, agaragaza ko ibihe bishize by'icyorezo n'imihindagurikire y'ibihe, byerekanye igikwiriye gukorwa.
Ati 'Mu myaka myinshi, icyagaragaye ni uko imbogamizi duhuriyeho, zishobora gukemuka mu gihe dukoreye hamwe. Ku mugabane wacu ni ingenzi cyane kubaka ubushobozi bwo kubasha gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose.'
Yavuze ko Isoko Rusange rya Afurika, CFTA, ryashyizweho kugira ngo rikemure icyo kibazo. Yagaragaje kandi ko abatuye Afurika bakwiriye kubyaza umusaruro amahirwe uyu Mugabane ufite.
Ati 'Uyu munsi hafi 20% by'abatuye Isi ni Abanyafurika. Mu 2050, bazaba ari 25% [...] muri iki kinyejana, Afurika izaba Umugabane ukomeye mu bukungu, ariko kugira ngo tugere ku iterambere, tugomba kuzamura imyumvire yacu.'
Kuri we, ngo ntibikwiriye ko Afurika n'umutungo kamere wayo, wakomeza kubyazwa umusaruro n'abandi, ibyo bawukozemo bakagaruka kubicuruza kuri uyu Mugabane.
Ati 'Ibyo ntibiramba. Ni ibintu byumvikana. Ibi bizafata igihe kandi bizasaba ingufu, ariko Afurika ishobora kubigeraho. Muri byose dukora, mu miyoborere myiza, muri politiki, byose bibigiramo uruhare. Kugira ibisubizo ntibihagije, ubushake bwo kubona ibintu kimwe, guhuriza hamwe, bushobora gutuma ibintu bikorwa neza kandi vuba.'
Perezida Kagame yavuze ko imikorere itaboneye iri mu nzego zose ikwiriye guhindurwa yaba muri politiki, ubucuruzi no muri sosiyete sivile.
Ati 'Ikintu cyose cyakorwa ahandi hose ku Isi, cyakorwa no muri Afurika. Ese kuki tutabikora?'
Iyi ni yo nama ngari yitabirwa n'abayobozi mu nzego z'abikorera muri Afurika. Ni ku nshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda.
Umuyobozi wa Africa CEO Forum akaba n'Umuyobozi wa Jeune Afrique Media Group, Amir Ben Yahmed, yavuze ko u Rwanda ari icyitegererezo mu miyoborere ndetse ko hari byinshi ibindi bihugu byarwigiraho.
Ku munsi wa kabiri wayo, hazaba ikiganiro cy'abakuru b'ibihugu kizaba kigaruka ku miyoborere, aho Perezida wa Kenya, William Ruto na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, bari kumwe na Perezida Kagame bazaba baganira ku ruhare imiyoborere igira mu kugeza Afurika ku ruhando mpuzamahanga. Ni ikiganiro kizayoborwa na Eleni Giokos ukora kuri CNN.
Hazaba kandi ikiganiro kizaba kirimo Aliko Dangote na Patrick Pouyanné uyobora TotalEnergies kizayoborwa na Larry Madowo ukora kuri CNN.