Icyayi cyinjirije u Rwanda arenga milyari 139 Frw mu 2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'icyayi, wabaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, NAEB yatangaje ko iki gihingwa cyinjirije u Rwanda agatubutse isaba abari muri uyu mwuga kongera imbaraga n'ubwiza bw'ibyo bakora.

Ni umusaruro wiyongereye kuko wavuye kuri Metric Tons 35 404 742 muri 2021-2022 byinjije miliyoni 103.4 $ ukagera kuri toni 39 wavuyemo arenga miliyoni 107,7 $.

Umuyobozi Mukuru ushinze ibikorwa muri NAEB, Sandrine Urujeni, yavuze ko bishimira ko kongera umusaruro woherezwa mu mahanga byanatumye ubukungu bwiyongera.

Yagize ati "Iyo urebye urugendo rwakozwe muri iyi myaka 30 u Rwanda rwongeye kwiyubaka n'ubuhinzi bw'icyayi bwateye imbere, amadevize nayo yariyongereye kuko amafaranga aturuka mu buhinzi nayo yazamutse. Tuzakomeza gushyigikira iri terambere."

N'ubwo hishimirwa iterambere urwego rw'ubuhinzi bw'icyayi bugezeho harimo ko kuri ubu bukorwamo n'abarenga ibihumbi 51, n'inganda zigera kuri 19 mu Gihugu, Urujeni yashishikarije abahinzi b'icyayi ko batagarukira ku gihinga gusa ahubwo bagomba no kukinywa.

Ati "Abahinzi ni mwe mugira uruhare runini mu guteza imbere icyayi cy'u Rwanda. Murasabwa kongera imbaraga mu kongera ubwiza n'ubwinshi bwacyo, ariko ntimuhere mu kugihinga gusa no kukitaho ahubwo mugere no ku rwego rwo kukinywa kugira ngo umumaro wacyo namwe ubagereho."

Bamwe mu bakora mu mirima y'icyayi n'abayifite, bavuga ko uyu mwuga wabakuye mu bukene bakaba bahembwa buri kwezi nyamara mbere byari ibyabafite akazi ka leta n'abandi bake bikorera.

Hatangimbabazi Vincent ni umwe muri bo, yagize ati "Njye natangiye guhinga icyayi mu 2007 ariko ubu bimaze kunteza imbere kuko sinabura umuceri mu rugo n'ibindi biribwa, nishyura Mutuelle, ndizigamira ndetse n'abana banjye ndabishyurira kuko buri kwezi mbona amafaranga yanjye antunga."

Zirimwabagabo Jean Bosco na we yagize ati "Ubundi mbere umusore w'ino yajyaga gushakira ubuzima iyo za Kigali na Musanze ariko ubu murabona imirimo irahari muri iyi zahabu yacu y'icyayi. Nteganya kongera ubuso mpingaho ku buryo buri kwezi nzajya ninjiza ibihumbi birenga 700 kuko mbona 300 gusa."

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abahinzi b'icyayi gukomeza gukora neza ibyo bakora by'umwihariko bakongera ingano y'icyayi kugira ngo bahaze isoko kuko kubera ubwiza bwacyo gikenewe cyane.

Yagize ati "Ubwo turi kwishimira umusaruro wabonetse muri uyu mwaka, mureke n'umwaka utaha tuzabe twishimira ko ibiro nibiboneka ku giti byiyongeye kuko isoko rirahari rihagije dukomeze tugire umuhinzi uteye imbere."

Umunsi Mpuzamahanga w'icyayi wizihirijwe mu Karere ka Rubavu mu Ruganda rw'Icyayi rwa Pfunda, wizihijwe ku nshuro ya kabiri mu Rwanda uyu mwaka ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Icyayi cy'u Rwanda, Isoko y'ubukungu' biri no mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga Nyafurika y'icyayi izabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

Mu 1952 nibwo ubuhinzi bw'icyayi bwatangiye mu Rwanda, ubu ababukora bagera ku 51,196, aho abarenga bakaba babarirwa muri koperative 21 ziyongeraho amahuriro abiri afasha abahinzi b'icyayi.

Habayeho gusogongera ku cyayi gitunganyirizwa mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru ushinze ibikorwa muri NAEB, Sandrine Urujeni, avuga ko bishimira ko kongera umusaruro woherezwa mu mahanga byanatumye ubukungu bwiyongera
Abahinzi b'icyayi basabwe kongera ubwiza n'ubwinshi bw'umusaruro
Abahinzi b'icyayi bacinye akadiho bari kumwe n'abayobozi bishimira umusaruro mwiza babonye
Abitabiriye uyu munsi basogongejwe ku cyayi cy'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyayi-cyinjirije-u-rwanda-arenga-milyari-139-5-frw-mu-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)