Icyo amategeko avuga kuri Dosiye ya Eric Semu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yageze i Kigali, ku mugoroba wa tariki 1 Gicurasi 2024. Avuga ko ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, yirinze kugira byinshi avugana n'itangazamakuru, ariko yiteguye kugaragaza ukuri kose kw'ibyabaye.

Yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter], avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, atanga ikiganiro kirambuye ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse no ku muyoboro wa Youtube, aho azagaragaza 'ukuri kwa nyirubwite mu kava mu rujijo rw'ibihuha biri guhwihwisa'.

Semuhungu yanditse ibi mu gihe muri Nyakanga 2023, ikinyamakuru Review Journal cyanditse ko yafungiwe muri Amerika akurikiranyweho gufata ku ngufu.

Uyu musore yafatiwe mu Majyaruguru y'Umujyi wa Las Vegas aho yari asanzwe atuye atangira kuburana kuri icyo cyaha. Nyuma yo gutangira kuburana, hibazwaga byinshi bijyanye n'igihugu kizamwakira, hagati y'u Rwanda ndetse na Afurika y'Epfo.

Yaherukaga gukoresha imbuga nkoranyambaga mu byumweru 52. Icyo gihe yanditse avuga ko yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 2 Gicurasi 2016, kandi yishimira amahirwe yahagiriye arimo no guhura n'uwabaye umugabo we witabye Imana.

Umwana ujya iwabo!

Amashusho ya mbere yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko yishimiye kuba agarutse mu Rwanda, avuga ko ubwo yari ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali yirinze kugirana ikiganiro n'itangazamakuru, kandi ko yakiriwe muri Kigali Serena Hotel. 

Uyu mugabo yavuze ko afite 'byinshi byo kuzaganiriza abantu be'. Ati ""Ndahari amazina yanjye ni Eric Semuhungu, dufite byinshi byo kuzaganira igihe nikigera." Ndi mu Rwanda, erega ndi umuryarwanda, amazi arashyusha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. Ndi mu rugo rero i Kigali..." Â 

Iyo unyujije amaso ku rubuga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basobanura 'Deportation' nk'igikorwa cyo kwirukanwa mu gihugu umuntu runaka, bitewe n'impamvu zirimo kurenga ku mategeko agenga icyo gihugu, ibikorwa by'ubugizi bwa nabi n'ibindi.

Bavuga ko kwirukanwa ari inzira yo kuvana umunyagihugu muri Amerika kubera kurenga ku mategeko y'abinjira n'abasohoka. Hashingirwa ku bikorwa birimo nko kugira uruhare mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, ibihungabanya umutekano rusange no kurenga kwa Viza(Visa).

Basobanura ko mu gihe batangiye inzira yo kohereza umunyamahanga mu gihugu cy'amavuko cye, ashobora kuba afungiwe muri Gereza mbere yo kuburanishwa cyangwa se koherezwa mu gihugu cyemeye kumwakira.

Nyuma y'uko afunzwe, atangira kujya yitaba umucamanza mu Rukiko rw'abanjira n'abasohoka mu gihe cyo koherezwa (kuvanwa mu gihugu).

Biranashoboka ko Amerika yakwirukana mu gihugu mu gihe udafite ibyangombwa by'ingendo bikwiye, gukoresha inyandiko mpimbamo cyangwa adafite Visa.

Urukiko rw'abinjira n'abasohoka muri Minisiteri y'Ubutabera yo muri Amerika (DOJ) ni rwo ruburanisha urwo rubanza rw'umuntu ugiye kwirukanwa mu gihugu.

Iyo umucamanza yemeje ko kwirukanwa bigomba gukomeza, Urwego rw'abinjira n'abasohoka muri Amerika (ICE) bakora icyemezo cyo kwirukana.

Mbere y'uko bagufasha kuva muri Amerika, ushobora guhitamo kuhava ku bushake, icyo gihe ukoresha amafaranga/ubushobozi ukava mu gihugu-Ibi bizwi nko kugenda ku bushake.

Inyandiko iri ku rubuga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igaragaza ko igihe ugiye kwirukanwa ufite uburenganzira bwo kuba wajuririra ibyemezo bimwe byo koherezwa. 

Mbere yo kujuririra iki cyemezo, ushakisha serivisi zemewe n'amategeko. Ushobora kandi no gushakisha ubufasha bw'umuryango udaharanira inyungu.

Iyo wumva ko uburenganzira bwawe nk'umuturage bwahungabanijwe, utanga ikirego muri Minisiteri y'umutekano mu gihugu.

Bamwe bavanwa mu gihugu hakoreshejwe indege ya Leta ya Amerika. Abandi bashobora gukoresha urujya n'uruza rwo gutwara abantu n'ibintu.

Abanyamahanga bakoze ibyaha bidafite urugomo bashobora gukorerwa icyitwa 'Rapid Repeat', aho bashobora kurekurwa bakava muri Gereza kugirango basubire ku bushake mu gihugu bakomokamo.

Iyi nyandiko ivuga ko kwirukanwa bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivuga kuvanwaho cyangwa umuntu ku giti cye ukomoka mu gihugu kubera ukwemera ko yabigizemo uruhare mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ibyaha bifitanye isano nayo- Ibi ni nabyo byatumye Semuhungu Eric avanwa muri Amerika.

Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, ndetse na bimwe mu bihugu byo mu Burayi byashyizeho amategeko akakaye yo kwirukana ku butaka buri wese ugize uruhare mu byaha bishamikiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gufata ku ngufu, guhohotera umwana n'ibindi.

Kwirukanwa bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bifatwa nk'uburyo bwo kurinda umutekano rusange, abantu ku giti cyabo ibikorwa byabo.

Kuvana umuntu muri Amerika bikorwa n'Ishami ry'ibanze ryo gutwara abantu n'ibintu mu kirere ruzwi nka 'IAO'.

IAO yorohereza ihererekanyabubasha no gutwara abenegihugu binyuze mu ndege z'ubucuruzi n'indege zikodeshwa mu rwego rwo gushyigikira ibiro bya 'ICE' hamwe n'ishami ry'umutekano mu gihugu (DHS). Ibi bikorwa binyuze mu masezerano no gutwara abantu mu kirere.

Ibikorwa bya 'Air Charter Operations' bitwara abanyagihugu bafunzwe bagomba kuvanwa muri Amerika bakajwa mu bihugu bakomokamo.

Hari kandi gutwara abanyagihugu bafungiwe muri Amerika, bakoherezwa mu bihugu bakomokamo. Bifashisha kenshi indege zidasanzwe zizwi nka 'Risk Charter'.

Izi ndege zateganyirijwe gukura mu gihugu cyangwa mu turere abanyamahanga birukanwa ku butaka bwa Amerika, bakagezwa mu bihugu by'abo hisunzwe amabwiriza ya nyuma yo gukuraho uwo muntu, ku mpamvu z'umutekano cyangwa izindi mpamvu zishobora guteza ingaruka mu gihugu.

 

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano: Yirukanwe na Amerika? Iby'urugendo rwa Eric Semuhungu i Kigali


Semuhungu yatangaje ko yiteguye kugaruka ku rugendo rwe kugeza agejejwe mu Rwanda


Ibyaha bijyanye no gufata ku ngufu no guhungabanya umutekano w'igihugu ntibyihanganirwa muri Amerika


Amerika yateguye uburyo bwo gutwara abantu harimo kwifashisha indege cyangwa se inzira y'ubutaka 


Mu bihe bitandukanye, Amerika yagiye ikura ku butaka bw'ayo bamwe mu baturage bitewe n'ibyaha babaga bakoze 


Kwirukanwa 'Deportation' hifashishwa indege, nyuma y'uko urukiko rubyemeje



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142612/icyo-amategeko-avuga-kuri-dosiye-ya-eric-semuhungu-wirukanwe-muri-amerika-142612.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)