Kenshi uzumva abantu bavuga ko imideli mu Rwanda yamaze kuba nk'ihuriro ry'abaryamana n'abo bahuje ibitsina nyamara ariko ababarizwa muri iki gisata bavuga ko ataribyo.
Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Franco Kabano, yagaragaje ko ibi bivugwa ari ukwirengagiza ukuri kuko abafite ibyiyumviro byo gukundana n'abo bahuje ibitsina baba mu bisata byose by'ubuzima.
Ahubwo yibaza impamvu abantu bakomeza kumva ko muri Miliyoni 14 abari mu mideli aribo bafite iyo mimerere.
Ibi Franco yabivuze agira ati'N'abantu bose bazwi hano hanze hari umunyamideli urimo ureste wenda uwagaragaye wenda ariko na we nuko yabigaragaje cyangwa ni uko yabivuze.'
Yongeraho ati'Abantu bose birirwa ku mbuga nkoranyambaga babahamagaye hari umunyamideli urimo noneho abandi bantu bashobora kubyiyitirira kuko abantu biyita abanyamideli sibo.'
Akomeza agira ati'Ahubwo buriya imideli ni ikintu cyiza buri wese yumva yanezerwa akihishamo uzanarebe n'abakobwa bose bari mu Rwanda batagira akazi usanga yaranditse ngo ni umunyamideli.'
Iyi ngingo ayishimangira agira ati'Kubera iki bazi ko imideli ari ikintu cyiza kubera ko ntahandi yabeshya ngo yirye cyangwa bamwihorere agahita ashaka guhisha.'
Franco Kabano asanga ahanini bishingira ku bujiji bwa bamwe no kudasobanukira n'umwuga wo gutunganya no kumurika imideli, aboneraho kubwira abantu guharanira gusobanukirwa aho gushyira ibintu mu gatebo bitarimo.
Ubundi ati'Ikindi abanyarwanda bikuremo ko umusore wese wambaye neza cyangwa umusore wese usa neza agomba kuba afite uteremangingo tw'abakobwa ntabwo aribyo gusa neza ni kamere muntu.'
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA FRANCO
Franco Kabano ntiyemeranya n'abagereranya uruganda rw'imideli mu Rwanda n'ihuriro ry'abaryamana bahuje ibitsina Avuga ko ibyiyumviro bya muntu mu birebana n'imibonano mpuzabitsina buri umwe abigira uko ashaka nicyo yaba akora cyoseAsanga abantu bakwiye kuva mu bujiji bakabonera uruganda rw'imideli mu ishusho rurimoÂ