Icyo Mgr Sinayobye atekereza ku kwimurira imibiri y'abapadiri bishwe muri Jenoside mu nzibutso - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe abihaye Imana bagira irimbi ryabo ryihariye, ari naho kugeza ubu hashyinguye abapadiri n'abandi bihaye Imana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta yatangije gahunda yo guhuza inzibutso, aho imibiri y'Abatutsi yari ishyinguye mu marimbi, mu mva rusange no mu nzibutso nto, igenda yimurirwa mu nzibutso nini.

Ku wa 18 Gicurasi 2024, ubwo Diyoseze Gatolika ya Cyangungu yibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Musenyeri Edouard Sinayobye, yavuze ko mu gihe abo mu miryango y'abapadiri bishwe muri Jenoside, ubuyobozi bwa Ibuka, cyangwa ubuyobozi bwa Leta basaba ko imibiri y'abapadiri bishwe muri Jenoside ko yimurirwa mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi byaganirwagaho.

Ati 'Tuzabirebana n'abo bishinzwe, kuba umupadiri nka kuriya Padiri Boneza ashyinguye hano mu irimbi ry'abapadiri kuba yajyanwa hamwe n'abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ngira ngo ni ubwumvikane. Na hariya arubashywe, ni irimbi tumwibukamo iteka. Ni ikibazo cyo kumvikana n'umuryango we na Ibuka n'ubuyobozi bwa Leta. Nihaba ubusabe twaganira ntabwo ari ikibazo, icya ngombwa ni ukubaha neza aho aruhukiye, kubaha ubuzima bwe hanyuma tukajya tumwibuka'.

Mu gihe cya Jenoside hari abihaye Imana bagize uruhare mu kwica Abatutsi ariko hari n'abihaye Imana barimo n'abapadiri b'Abatutsi bishwe muri Jenoside.

By'umwihariko muri Diyoseze ya Cyangungu mu bihaye Imana bishwe muri Jenoside harimo Joseph Boneza wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mibilizi na Padiri Alphonse Mbuguje wishwe ariko kugeza ubu umubiri we ukaba utaraboneka ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Mgr Sinayobye avuga ko hagize abasaba ko abapadiri bishwe muri Jenoside bimurirwa mu nzibutso byaganirwaho
Mgr Sinayobye na Visi Meya Habimana bunamiye Padiri Joseph Boneza wishwe muri Jenoside
Abihaye Imana bishwe muri Jenoside bashyinguye mu marimbi yabo
Padiri Boneza wishwe muri Jenoside ashyinguye mu irimbi ry'abapadiri i Rusizi
Mgr Sinayobye yagaragaje ko kwimurira mu nzibutso abapadiri bishwe muri Jenoside bishoboka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-mgr-sinayobye-atekereza-ku-kwimurira-mu-nzibutso-abapadiri-bishwe-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)