Icyo uburezi bw'u Rwanda buzungukira mu kuba UNESCO yaranditse mu murage w'Isi inzibutso enye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024 mu biganiro byateguwe na UNESCO bigaruka kuri Jenoside yakorewe abatutsi, uko amateka yayo yakwigishwa mu mashuri n'ibindi.

Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye yaba iza Leta n'imiryango itegamiye kuri Leta.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi,Ubumenyi n'Umuco,UNESCO riherutse gushyira inzibutso enye za Jenoside yakorewe abatutsi mu murage w'Isi. Izo nzibutso harimo urwa Bisesero, Kigali, Nyamata na Murambi.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu ikorana na UNESCO, Albert Mutesa, yavuze ko kuba inzibutso enye za Jenoside yakorewe abatutsi zaranditswe mu murage w'Isi, bizafasha abantu benshi kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no kurushaho gusoma inyandiko nyinshi ziyivugaho.

Yavuze ko kandi bizatuma hashyirwamo porogaramu zo kwigisha amateka y'u Rwanda mu bihugu byinshi kuburyo abakiri bato bazasobanukirwa ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Murabizi ko hano hanze hari imvugo n'imyumvire y'abantu bari bataremera bahakana Jenoside yakorewe abatutsi, abandi bakavuga ngo ntabwo habayeho Jenoside yakorewe abatutsi habayeho nyinshi. Ibi rero ni ibyerekana ngo Isi irabyumva kandi irabyemera. Kuba UNESCO yaremeye gushyira izi nzibutso mu murage w'Isi ni uko bemera ko Jenoside yakorewe abatutsi ariyo yabaye mu Rwanda.'

Mutesa yakomeje avuga ko kuba UNESCO ariyo ishinzwe uburezi izanafasha ibihugu gushyiraho za porogaramu zitandukanye zivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi, ngo bizatuma ibihugu byose byigisha amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi bigabanye imibare y'abayipfobya hirya no hino ku Isi.

Perezida wa Ibuka akaba n'umwarimu w'amateka muri Kaminuza, Dr Gakwenzire Philbert, we yavuze ko kuba UNESCO yaranditse mu murage w'Isi izi nzibutso enye, bizafasha mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu bihugu bitandukanye.

Yavuze ko kandi bizafasha mu gutanga ubutumwa bw'uko ibyabaye mu Rwanda bishobora kuba n'ahandi abantu bagakangukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ku Isi hose.

Ati ' Niba hirya no hino barumvise ko noneho Jenoside yabayeho mu Rwanda bakabibona ntakubijyaho impaka, ni uburyo bwiza bwo kugira ngo bavuge ngo noneho ntizongere kubaho ukundi. Tuzi abakiyihakana bivuye inyuma bari no muri ibyo bihugu abo ngabo tuzamenya uko tubakurikirana mu buryo bw'amategeko, ariko mu buryo bwo kubikumira mu bana bazigishwa amateka neza kuburyo nta Jeneoside yakongera kubaho ukundi.'

Gatabazi Pascal usanzwe ari umujyanama muri Minisiteri y'Uburezi, we yavuze ko amateka y'u Rwanda agiye kwigishwa ku Isi hose kuburyo bizagabanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakigaragara hirya no hino.

Hagaragajwe ko kuba inzibutso z'u Rwanda zarashyizwe mu murage w'Isi bizatanga umusaruro mu kumenyakanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-uburezi-bw-u-rwanda-buzungukira-mu-kuba-unesco-yaranditse-mu-murage-w-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)