Yabigarutseho mu biganiro byabahuje na Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere ya Sena kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024, bitegura gahunda yo kujya mu baturage gusuzuma uruhare rw'imihigo mu iterambere ry'abaturage.
Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana yagaragaje ko mu nzego z'ibanze hari ibyuho byinshi mu byerekeye imiyoborere ariko mu rwego rw'akagari hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abakemura ibibazo by'abaturage mu buzima bwa buri munsi babe ari abantu bafite ubushobozi.
Ati 'Ku rwego rw'akagari ni bo basabwa kubika amakuru yose no kwegera abaturage ariko hagize kuba abakozi bake ariko hagakurikiraho no kugira ubushobozi buke.'
'Kubona muri iki gihugu umunyeshuri wize amashuri yisumbuye gusa ari we usabwa kuyobora urwego rw'akagari, ari we usabwa gukemura ibibazo byose by'abaturage, ari we usabwa guhuza gahunda zose za Leta kuri ruriya rwego tubona harimo ikintu gikwiye kunozwa.'
Yagaragaje ko mu nzego z'ibanze kandi haba ikibazo cy'uko abaturage bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo mu itegurwa ry'imihigo ariko ntibamenyeshwe ibyavuyemo.
Ati 'Tubona abaturage badahabwa amakuru ku byavuye mu gutegura imihigo, batanga ibitekerezo mu gutegura imihigo ariko nyuma yo kuyitegura icyo guhabwa amakuru tubona bitanoze. Cyane cyane ku mihigo itarashyizwe mu bikorwa.'
Mu bindi bibazo yagaragaje harimo ko bizitira inzego z'ibanze mu miyoborere harimo kuba badafite uburyo burambye bwo kubika amakuru ku buryo hari uwo babaza amakuru y'ibyakozwe uyu munsi akayatanga ariko nyuma y'iminsi mike akazatanga anyuranye na yo rimwe na rimwe yaba ari imibare ikaba iri munsi y'iyatanzwe mbere.
Yagaragaje jko mu gihe hagiye gusuzumwa ibyagezweho mu mihigo hakwiye kwinjizwamo njyanama y'umudugudu ku buryo bazajya kumenyesha abaturage ibyavuyemo.
Mu Rwanda hari utugari 2,148 n'imidugudu 14,837.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ralga-yagaragaje-icyuho-mu-miyoborere-y-urwego-rw-akagari