RGL Security y'umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yari umufatanyabikorwa w'iyi kipe ntabwo bazakomezanya na yo nyuma y'uko amasezerano ya yo arangiye, benshi babihuza no kuba na perezida w'iyi kipe ashobora kuba atazongera kwiyamamaza.
Rayon Sports yari imaze umwaka yambara RGL Security, sosiyete y'umutekano y'umuyobozi wa Gikundiro, Uwayezu Jean. Bari basinye umwaka umwe ushobora kongerwa ariko bikaba bitarakunze ko yongera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Rayon Sports yagaragaje umuterankunga mushya ugomba kujya ku kaboko aho RGL Security yari iri.
Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele akaba yavuze ko bahisemo gusimbuza RGL kubera ko yabemenyesheje ko itazongera amasezerano.
Ati "Ikipe ya Rayon Sports yari isanganywe abafatanyabikorwa babiri yambara ku kuboko barimo RGL Security na Choplife. Kuri ubu tuzagumana na Choplife na ho RGL yamaze kutwandikira itubwira ko tutazakomezanya mu mwaka utaha'.
Ibi benshi bahise babifata nk'ikimenyetso cy'uko mu Kwakira 2024 ubwo azaba asoje manda ye atanzongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports cyane ko inshuro nyinshi yagiye abibazwaho yavuze ko bizaterwa n'abakunzi ba Rayon Sports bazamugirira icyizere cyangwa se uko azaba yumva ameze kuko hari igihe imbaraga z'umubiri zizaba zitabimwemerera.