Igisubizo cya Minisitiri Biruta ku banyamakuru 50 bishyize hamwe ngo baharabike u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucaracara iby'uyu mugambi wahuriyemo abanyamakuru batandukanye, bavuga ko bagamije kugaragaza amabi akorwa na Leta y'u Rwanda.

Ni umugambi unagaragaramo umunyamakuru w'Umunyarwanda, Baker Byansi, umaze igihe avuga ko yahunze igihugu.

Kuri uyu wa 29 Gicurasi mu 2024, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko uyu mushinga ari umwe muri gahunda zimaze igihe kinini zo guhungabanya umuteno w'u Rwanda.

Ati 'Iyo ubona abanyamakuru bageze kuri 30 bo mu bihugu birenga 10 byishyize hamwe ngo bagiye gutangaza inkuru zidasanzwe ku Rwanda, umugambi ni uguhungabanya u Rwanda. Ni uguhungabanya ya mitekerereze, ni uguhungabanya bya bindi tumaze kugeraho.'

Yagaragaje ko imwe mu mpamvu z'uyu mugambi ari ipfunwe bimwe mu bihugu by'amahanga bifite kubera uruhare byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Kandi byubakiye ku ipfunwe bamwe baterwa n'amateka no kuba Jenoside yarashobotse mu Rwanda, igakorwa bareba ndetse bamwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bakaba bafite ibyo babazwa ku birebana na Jenoside yabaye mu Rwanda.'

Yakomeje avuga ko iyo urebye neza usanga aba banyamakuru bafite ibihugu biri kubakoresha mu nyungu zabyo.

Ati 'Buriya abanyamakuru benshi bakubwira ko ari abanyamakuru bigenga ariko kwigenga kwabo nibo bakavuga gusa, benshi muri bo baba bafite leta zibasunika, zibakoresha, turabazi turamenyeranye. Iyo ubakurikiranye neza usanga bamwe ari ba bandi bananiwe kugira icyo bakora kandi bafite ubushobozi kugira ngo Jenoside ihagarare, aho itangiriye ntibagire icyo bakora kugira ngo ihagarare, ni ba bandi bakomeje gukirana n'Umuryango w'Abibumbye bananiwe kuyita icyo iricyo ko ari Jenoside, abo bose nibo bariya.'

Ibijyanye n'umugambi w'aba banyamakuru Minisitiri Dr Vincent Biruta yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga hamwe n'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma.

Yeretse abari muri uyu muhango ko uretse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ipfunwe, usanga iyi migambi yo gusebya u Rwanda izanwa n'abandi badashaka ko rwigenga kandi rugatera imbere kuko byaba urugero rubi ku bindi bihugu bya Afurika, bahora bifuza ko bisigara inyuma.

Ati 'Abandi ni bya bindi by'irondakoko byo kuvuga ngo ariko kiriya gihugu abantu bagiye bahagarika Jenoside uyu munsi bakaba bavugwa, ko bateye imbere, bageze kuri ibi n'ibi uyu munsi akaba ari intangarugero, ugasanga ni ibintu batabasha kwakira, ntabwo igihugu gito nk'u Rwanda, abirabura bikwiriye kuvugwa ko hari ibyo bagezweho.'

Yakomeje avuga ko 'kubera ko wenda bishobora no kuzabangamira inyungu zacu umunsi hari abandi babiganye, bakamenya no kutureba mu maso bakatubwiza ukuri, bakatubwira uko batubona n'icyo badutekerezaho, mu gihe bo bamenyereye ko abirabura twebwe Abanyafurika, iyo bavuze ugomba kureba hasi ukanabyemera, ukemera ko aribo bazi gutekereza, aribo bazi ubwenge, bazi ukuri bagomba no kutubwira tubaho. Ibyo byose ni ibintu tugomba kuzirikana.'

Minisitiri Biruta yavuze ko kuba umugambi nk'uyu wakorwa mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igihugu cyitegura amatora, 'ari ibintu biba byarateguwe bifite icyo bigambiriye. Niyo mpamvu ubona ibyo bashakisha urabisoma rimwe, kabiri, gatatu ukabona nta kintu kirimo, ariko ubu hirya no hino ibintu byacitse, radiyo, televiziyo n'ibyandikwa, ukaba wagira ngo mu Rwanda hari Ikintu cyabaye ugasanga nta nacyo.'

Ibijyanye n'umugambi w'aba banyamakuru Minisitiri Dr Vincent Biruta yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga hamwe n'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma
Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 witabiriwe n'abakozi n'abayobozi ba Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ab'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma
Gen (Rtd) James Kabarebe ni umwe mu batanze ikiganiro muri uyu muhango
Dr Vincent Biruta yavuze ko uyu mushinga ari umwe muri gahunda zimaze igihe kinini zo guhungabanya umuteno w'u Rwanda

Amafoto: Nicole Ingabire




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-gikarishye-cy-u-rwanda-ku-banyamakuru-50-bishyize-hamwe-mu-mugambi-wo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)