Ijambo ryatumye Umunya-Ghana akomerwa amashyi mu nama y'umutekano i Kigali (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo Mustapha yagarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ubwo abitabiriye iyi nama bari mu kiganiro kigamije kurebera hamwe ikibazo cy'ingufu gikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi n'uburyo ibihugu byahindura umuvuno, bigatangira gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.

Mustapha Abdul-Hamid yatse ijambo, Agaragaza ko ikibazo cy'ibijyanye n'ingufu no kurengera ibidukikije kigaragaramo uburyarya no kwikunda kw'ibihugu byateye imbere.

Ati 'Abanyafurika barenga miliyoni 600 nta mashanyarazi bagira, uretse Afurika y'Epfo, u Rwanda, Kenya, Ghana ndetse na bimwe byo mu Majyaruguru ya Afurika nibyo byonyine bifite hejuru ya 70% by'abaturage bagerwaho n'amashanyarazi. Bivuze ko hejuru y'umutungo dufite ubu, tugifite imbogamizi ikomeye mu kwihaza mu bijyanye n'ingufu.'

Yakomeje avuga ko 'Ibi bihugu byitwa ko bifite inganda zateye imbere bimaze imyaka irenga 200 bikoresha ingufu zihumanya ikirere (zirimo ikinyabutabira cya hydrocarbon), ibihugu byinshi bya Afurika ubu nibwo bitangiye gukoresha ubwo buryo bw'ingufu. Ese uwo mutungo wacu (urimo ikinyabutabire cya hydrocarbon) dukwiriye kuwurekera mu nda y'Isi? Ntabwo ariko mbitekereza.'

Mustapha yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bitari mu bihugu bigira uruhare rukomeye mu kohereza imyuka ihumanya ikirere.

Ati 'Urugero ibi bihugu byateye imbere birimo Amerika n'u Bwongereza biri gusinya amasezerano mashya yo gucukura ibikomoka kuri peteroli, byasabye Afurika y'Epfo gufunga ibirombe byayo bya 'coal' kubera ibyo Afurika y'Epfo ifite ikibazo cy'amashanyarazi kandi Afurika uruhare gusa rwa 3% mu kohereza imyuka ihumanya ikirere, Amerika ya Ruguru, u Burayi na Aziya byonyine bifite uruhare rurenga 90%."

" Mu byukuri niba turi kuvuga abantu bakwiriye kuba bahindura uburyo bw'imikorere bakajya ku ngufu zitangiza ibidukikije, aba bakwiriye kuba bahindura mu buryo bwuzuye ubundi nabo bakadutegereza indi myaka 30 cyangwa irenga kugira ngo tubanze gukoresha umutungo wacu, tugashinga inganda ndetse tugateza imbere n'abaturage bacu kugira ngo tugere nabo aho bageze.'

Reba ijambo ryose rya Mustapha Abdul-Hamid




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ijambo-ryatumye-umunya-ghana-akomerwa-amashyi-mu-nama-y-umutekano-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)