Ikigo cy'urubyiruko n'agakiriro; imwe mu mishinga yahinduye ubuzima bw'abatuye i Musanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujyi wa Musanze ugenda uzamuka mu iterambere, ari na ko abahatuye barushaho kubona ibikorwa remezo bijyanye n'igihe bibafasha gukora ubushabitsi no kwiteza imbere. Kuri ubu bishimira ko hari ikigo cy'urubyiruko n'agakiriro byashowe mo miliyari zirenga 3.5 Frw bikaba byarahinduye ubuzima bwa benshi.

Bisaba iminota itarenga itanu ukoresheje imodoka cyangwa moto uvuye mu Mujyi wa Musanze kugira ngo ube ugeze ku gakiriro kagezweho kubakiwe abanyabukorikori bakoreraga iruhande rwa gare yo muri uyu mujyi.

Aka gakiriro gakorera mo abarenga 700 biganjemo ababaji, ni kimwe mu bikorwa byubatswe ku nkunga y'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel. Ni agakiriro kubatse mu buryo bugezweho, aho abakora ububaji bakorera ukwabo bose, abakora ibijyanye n'ibyuma ukwabo ndetse n'aho bamurikira ibyo bakoze bikanahagurishirizwa hakaba hari ukwaho.

Umuyobozi w'Agakiriro ka Musanze, Ndayambaje Deogratias yabwiye IGIHE ko kuva tariki 15 Mutarama 2022 ari bwo imikorere yabo yahindutse, bimukira ahantu hisanzuye, heza kandi bashobora kungukira ubumenyi kubera gukorera hamwe.

Ati 'Ugereranyije aho twakoreraga n'aho turi uyu munsi ntaho hahuriye mu ngano no mu isura y'ikigo. Gukora imyuga y'ubukorikori ni uguhora wiga, umuntu agenda areba agashya bagenzi be badukanye na we akagerageza guhanga udushya mu murimo akora. Bitandukanye rero n'aho twari turi kuko ho twari na bakeya cyane, kuko abanyamyuga bari banyanyagiye hirya no hino mu Mujyi wa Musanze.'

Nyirasafari Sawiya ucuruza imbaho muri aka gakiriro, yabyinjiyemo amaze kubona ko gucuruza imyenda byabaye umurimo wa bose yerekeza mu gakiriro.

Uyu mubyeyi yabwiye IGIHE ko agurisha imbaho zitari munsi y'ibihumbi bibiri ku kwezi, rumwe rukagurwa hahati y'amafaranga 2500 na 3500 Frw.

Ati 'Ibintu byinshi cyane dukenera bikomoka mu mbaho kandi nta gihe bidakenerwa, …aha rero ni ho kusanyirizo ry'imbaho zose, ibyo bigatuma imbaho zihuta kurusha uko mu mujyi byagendaga kuko hari hato. Uyu munsi rero ni hanini kandi harimo abantu benshi bo mu mirenge hafi ya yose y'akarere.'

Muri aka gakiriro hakorera mo urubyiruko ruba rwihugura kugira ngo ruzashobore kwiteza imbere binyuze mu bukorikori n'imyuga itandukanye.

Ku rundi ruhande ariko hari urundi rubyiruko rukoranira mu Murenge wa Muhoza, mu kigo cy'urubyiruko [Youth Center] na cyo cyubatswe ku nkunga ya Enabel, rukihugura ku bumenyi n'ikoranabuhanga, guhanga umurimo no gushaka akazi.

Mwamarakiza Martin, ubu usigaye atanga serivisi z'ikoranabuhanga mu Mujyi wa Musanze yabwiye IGIHE ko ubumenyi yungukiye mu kigo cy'urubyiruko cyubatswe muri aka karere ari bwo bwatumye aba rwiyemezamirimo agaha akazi bagenzi be.

Ati 'Nari mvuye ku ishuri i Butare, nasaga nk'aho nkiri umunyeshuri ntari nagera ku rwego rwo gukora ibintu ngo mbe nabigurisha. Ariko hano bambereye urugero rwiza rw'uburyo nakora umushinga wanjye, uburyo narangura ibintu nkanabicuruza cyane ko nk'ibintu by'ikoranabuhanga byo bisa no gukoresha umutwe gusa ukagura ibikoresho bike byatuma ugera ku cyo ushaka.'

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsegimana Claudien yabwiye IGIHE ko ibikorwa bakoze ku bufatanye na Enabel biri gufasha abaturage by'umwihariko urubyiruko gukora ubushakashatsi no kwiteza imbere.

Ati 'Badufashije kubaka ikigo cy'urubyiruko, aho ruhurira ndetse n'ibikoresho biri muri iyo nyubako bakabasha gukora ubushakashatsi, kongera ubumenyi bwabo kuko ni ikigo gifite ikoranabuhanga n'ibikoresho bijyanye n'igihe, byafasha urubyiruko gukora ubushakashatsi, yaba abahinzi bakabona uburyo bakwiye guhinga mu buryo bwa kijyambere, abanyeshuri bakabona aho bakwiye kongerera ireme ry'uburezi, ibyiciro byose byisanga muri icyo kigo.'

Meya Nsengimana yavuze ko agakiriro ka Musanze ko gafite uruhare mu kuzamura ububukungu bw'abaturage kuko abagakoreramo barenga 700.

'imiryango yabo ibayeho kubera ko hari umusaruro uturuka ku mirimo bahakorera, ukabona ko bikomeje gufasha abantu batandukanye mu kwihangira imirimo.'

Ikigo cy'urubyiruko cyuzuye gitwaye miliyari 1.7Frw mu gihe agakiriro ko kuzuye gatwaye miliyari 1.5 Frw.

Kugeza ubu ikigo cy'urubyiruko cya Musanze gisurwa n'ababarirwa muri 600 bagamije gushaka no guhanga akazi, abashaka serivisi z'ubuzima bw'imyororokere babarirwa muri 700 ku kwezi, abahagera bashaka gukoresha mudasobwa ni 500 mu kwezi, mu gihe abitabira imikino n'imyidagaduro babarirwa mu bihumbi icyenda.

Ikigo cy'urubyiruko cya Musanze gifasha benshi kubona imirimo no kuyihangira
Iyi nyubako bayitunganyirizamo imishinga yabo kugeza bagiye kuyishyira mu bikorwa
Mu masaha atandukanye haba hinjira abasore n'inkumi baje kunonosora imishinga yabo
Abafite ubumuga ntibitinya na bo bahabyaza umusaruro
Byinshi bihakorerwa byiganjemo iby'ikoranabuhanga
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yavuze ko iyi mishinga yafashije mu iterambere ry'abahatuye
Hubatswe ibice bitandukanye ku bifasha abakora imirimo imwe kujya hamwe
Agakiriro ka Musanze karaguwe, ibikorwa by'ubukorikori byose byimurirwayo
Abahakorera biganjemo urubyiruko
Bafite igice cyagenewe kumurika ibyo bakora bakanabigurisha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cy-urubyiruko-n-agakiriro-imwe-mu-mishinga-yahinduye-ubuzima-bw-abatuye-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)