Icyongereza nacyo ni ingenzi cyane mu burezi by'umwihariko mu Gihugu nk'u Rwanda kuko ari rwo rurimi rutegurwamo gahunda y'amasomo yigishirizwa mu Gihugu, kikaniyongera ku Kinyarwanda n'Igifaransa nk'indimi zimewe.
Icyakora ubu gukoresha ikoranabuhanga n'imikoreshereze y'ururimi rw'Icyongereza mu burezi ntibiragera ku rwego rushyitse ndetse akaba ari bimwe mu bikibangamiye ireme ryabwo nk'uko byagarutsweho n'Umuyobozi wa Koleji y'Uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda [UR-CE], Prof Nsanganwimana Florien.
Ni ingingo yagarutsweho ku wa 13 Gicurasi 2024 ubwo UR-CE binyuze muri gahunda ya Leaders in Teaching [LIT] yatangizaga inama mpuzamahanga y'iminsi itatu ihuza abashakashatsi baturutse mu bice bitandukanye by'Isi.
Muri iyi nama hazarebwa ku ngingo nyinshi zigaruka ku mpinduka zikenewe mu burezi bugamije iterambere rirambye.
Prof Nsanganwimana, yagize ati 'Gutanga ubumenyi bugendanye n'Isi ishingiye ku ikoranabuhanga ni ikintu kigiteye impungenge nk'ubu ubwenge bukorano buri kwigarurira hafi inzego zose ugasanga mu byo abanyeshuri biga byose turakenera iryo koranabuhanga ariko nk'abarimu tuba dufite ntibize muri ibi bihe bikaba ngombwa ko nabo bongera kwiga kugira ngo bagire ubwo bushobozi bwo gufasha abanyeshuri.'
Yakomeje agira ati 'Turacyafite urubyiruko rukeneye kuza kwiga ariko ugasanga ubushobozi za kaminuza zifite butabasha kwakira umubare munini icyarimwe.'
Kubera impamvu nyinshi zagiye zigaragaza ko hakeneye amavugurura mu masomo atangirwa muri UR, Prof Nsanganwimana, yavuze ko by'umwihariko porogaramu nyinshi zo muri Koleji y'Uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda zavuguruwe.
Nko ku bijyanye n'Icyongereza amasomo n'ibizami bitangwa byashyizwe ku rwego mpuzamahanga ndetse mu masomo yose umunyeshuri yaba yiga hashyirwamo ikoranabuhanga ku buryo amenyera gukoresha mudasobwa na porogaramu zinyuranye.
Ati 'Ku barimu bari mu kazi hari ibyo dukorana na Minisiteri y'uburezi n'abandi bafatanyabikorwa mu kubukabira ubushobozi kuko ubumenyi basabwa ni ibintu bigenda bihinduka kubera igihe bigasaba ko habaho amahugurwa ahoraho.'
Kuri ubu hari imishinga itatu iri gufasha abarimu bo ma mashuri abanza n'ayisumbuye ku kuzamurwa urwego rwabo irimo uwatangijwe muri 2019 na MINEDUC utangirwamo amahugurwa afasha abigisha amasomo y'imibare, na siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare [STEM] mu kwimakaza gukura mu magambo ibyo bigisha bakabishyira mu bikorwa.
Hari undi mushinga w'Umuryango w'Abongereza witwa British council, wo gufasha abigisha bo mu cyiciro kimwe cy'amashuri abanza n'ikindi cy'ayisumbuye mu kuzamura urwego rwabo rw'icyongereza, ukaba waratangijwe mu 2023.
Undi mushinga ni uwatangijwe mu 2023 wo gufasha abarimu bose mu gihugu kuzamura ubumenyi bwabo mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ukaba ushyirwa mu bikorwa n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko inama nk'izi ziba kugira ngo habeho kwisuzuma no kumenya aho uhagaze mu cyerekezo wihaye.
Ati 'Uyu munsi ni ukwibanda ku kureba niba imyigishirize y'ubu ijyanye n'ikinyejana turimo. Natwe tugomba kwisuzuma nk'abarimu tuti ese tujyanye n'ikinyejana? Ese umunyeshuri wigira muri icyo kinyejana tuzamufasha iki? Nibyo dushaka kurebera hamwe uko imyigishirize igezweho imeze, abayitabiriye [inama] bakanatwereka ibyo bo bagezeho.'
Iyi nama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya kabiri, kuko yabaye bwa mbere mu 2023. Yakiriwe na Kaminuza y'u Rwanda, Koleji y'u Burezi ku bufatanye na Mastercard Foundation.
Amafoto: Niyonzima Moïse