Imbumbe y'ibyo Ishyaka Green Party rya Dr Frank Habineza rizaserukana mu matora y'umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama Nkuru y'Ishyaka yateranye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024, yemerezwamo imigabo n'imigambi ndetse n'urutonde rw'abakandida bazahagararira iryo shyaka mu matora y'Abadepite.

Green Party of Rwanda yatangaje ko izahatana mu matora y'Umukuru w'Igihugu aho umuyobozi wayo, Habineza Frank yagaragaje ko yiteguye kutsinda amatora.

Nk'ushaka kuyobora igihugu, hagaragajwe ibyo bazashyiramo imbaraga kandi bazanereka Abanyarwanda babasaba kubatora hifashishijwe inzego zinyuranye.

Dr Habineza Frank agaragaza ko afite icyizere cy'uko abanyarwanda bazamutorera kuyoborera igihugu nubwo mu matora aherulka yatsinzwe afite amajwi 0,48%.

Ubutabera

Mu rwego rw'Ubutabera, Green Party of Rwanda yagaragaje ko harimo ibibazo bibangamiye iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu kandi ko hari ibiteganywa gukorwa kugira ngo bishakirwe umuti urambye.

Mu bizakorwa harimo gushyiraho itegeko rivanaho ahantu hafungirwa abantu binyuranyije n'amategeko abakekwaho ibyaha bakajya bashyikirizwa RIB, gushyiraho gahunda yo kugaburira abagororwa indyo yuzuye no kugaburirwa amafunguro atandukanye aho kurya imvungure gusa.

Hari kandi gukuraho igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo, abakoze ibyaha bito bagahanishwa ibihano nsimburagifungo ndetse no kongera ubushobozi inzego z'Ubugenzacyaha n'Ubushinjacyaha mu kunoza imitegurire ya dosiye.

Yagaragaje kandi ko izacyemura ikibazo y'abacamanza bake kuko bitinza imanza bigatuma ubutabera butinda gutangwa.

Hagaragajwe kandi ko hazashyirwaho urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry'itegeko nshinga n'amategeko mpuzamahanga ndetse n'ikigega cyo kujya gitanga indishyi ku bantu bafungwa nyuma bakaba abere.

Demokarasi

DGPR yagaragaje ko hari imyanzuro n'ibyemezo bifatirwa abaturage batabigizemo uruhare bityo ko bazashyiraho uburyo bw'ibiganiro mpaka abaturage bakabasha kungurana ibitekerezo n'uburyo bw'ikoranabuhanga bwo gukusanya ibitekerezo by'abaturage.

Hazashyirwaho uburyo bwo gutora hakoreshejwe ikoranabuhanga bwunganira uburyo busanzwe mu mpapuro, gushyiraho itegeko rigena imikorere ya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ku buryo imitwe ya Politiki yose iba ihagarariwe.

Hari kandi gutora itegeko rigabanya ijanisha ryo kwinjira mu Nteko ishinga amategeko rikava kuri 5% ku mitwe ya Politiki rikaba 3% n'aho abakandida bigenga bakakirwa 2%.

Yagaragaje kandi naramuka atowe azongera umubare w'abadepite ku buryo nibura umudepite umwe yahagararira abaturage ibihumbi 100, uburyo bunoze bwo gusaranganya ubutegetsi mu nzego zinyuranye

Gushyiraho ikigo gishinzwe kwakira ibitekerezo n'imishinga y'amategeko biturutse mu baturage, n'imiryango itari iya Leta kijya gikorana n'Inteko ishinga amategeko.

Iri shyaka kandi rivuga ko hazashyirwaho gahunda ihamye ihesha utugari ubushobozi ku buryo kazaba gafite abakozi bahagije, harimo ushinzwe ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, umurimo n'ibindi.

Umutekano n'ububanyi n'amahanga

Muri uru rwego ishyaka rya Green Party rivuga ko hazashyirwaho itegeko rigena Inama Nkuru y'Igihugu y'umutekano izafasha urwego rwa gisivili n'inzego z'umutekano mu gukemura ikibazo by'umutekano.

Kongera imbaraga mu guteza imbere umubano mwiza hagati y'u Rwanda n'amahanga by'umwihariko ibihugu bituranye n'u Rwanda.

Politiki y'ububanyi n'amahanga izashingira ku biganiro n'amahoro, gushyigikira amasezerano ateza imbere imikoranire y'u Rwanda n'amahanga.

Kuzamura ingengo y'imari mu nzego z'umutekano, umushahara, amacumbi ajyanye n'igihe n'ibindi byafasha mu kuzamura imibereho y'abakora mu nzego z'umutekano n'ibindi.

Ubukungu hazagabanywa umusoro ku nyongeragaciro

Ishyaka rigaragaza ko Politiki y'imisoro ikigaragaramo ibibazo, hakifuzwa ko hashyirwaho Politiki igabanya imisoro ikongera imibare y'abasora ndetse no kiugabanya umusoro nyongeragaciro ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.

Igaragaza ko izashyiraho uburyo bwo kumenya umutungo kamere uko ungana n'aho uherereye, gushyiraho gahunda yo kongerera ubumenyi ubushobozi abakozi bo mu nzego z'abikorera no gushimira abakora neza.

Ku birebana n'izamuka rikabije ry'ibikomoka kuri petiroli, izamuka ku biciro ry'ibiribwa rya hato na hato igaragaza ko izashyiraho ingamba zihamye zishingiye ku kongera umusaruro w'imbere mu gihugu.

Ibindi igaragaza ko izakora bishingiye ku kongera ibikorwaremezo by'amashanyarazi n'amazi hibandwa cyane ku ngufu zisubira n'ibindi.

Ikindi Green Party ishamngira ni uko izagabanya inyungu ku nguzanyo zitangwa n'ibigo by'imari ku buryo nibura itarenza 12%.

Kubahiriza ibidukikije no gufata neza ubutaka

Uretse ibijjyanye no gushyiraho amategeko n'uburyo buhamye bwo kubungabunga ibidukikije, Green Party yemeza ko hazashyirwaho uburyo bw'ikoranabuhanga buzafasha kuburira no kumenya mbere y'uko ibiza bitera.

Kongerera ubushobozi n'uburyo Meteo Rwanda ngo ijye ibasha gutangira amakuru ku gihe kandi yizewe no kubaka uruganda rukoresha ibikoresho ingufu zituruka ku mirasire y'izuba.

Hazashyirwaho kandi itegeko rishyiraho urukiko rujyanye no gukurikirana ibyaha bibangamira ibidukikije n'umutungo kamere muri rusange.

Gushyiraho uburyo bwo gutunganya imyanda y'amazi mu misarani, aturuka mu ngo, mu nganda n'ahandi hahurira ahantu henshi, akajyanwa ahantu hahmwe akabyazwa umusaruro ndetse no gutunganya imyanda isanzwe.

Hari kandi no gushyiraho itegeko ribuza ikoreshwa ry'ingufu za kirimbuzi mu Rwanda.

Ubuzima

Muri uru rwego biteganyijwe ko ishyaka rya DGPR niriramuka rizashyira imbere kongera ingengo y'imari y'urwego rw'ubuzima, gushyiraho uburyo umurwayi ukoresheje mituweli abasha kugura imiti muri farumasi zigenga no kongera imiti itangwa ku bigo nderabuzima.

Hari kandi gushyiraho umushahara ku bakora mu nzego z'ubuvuzi bakagendana n'igihe tugezemo no kongera ibigo by'ubushakashatsi ku bijyanye n'ubuzima ndetse no gushyiraho ishami muri Kaminuza y'Icyiciro cya gatatu ryigisha amategeko ajyanye n'ubuvuzi.

Itangazamakuru

Gushyiraho itegeko riha ingengo y'imari yihariye ihoraho ihabwa igitangazamakuru cya leta, izaturuka ku musanzu utavunanye wa buri mu nyarwanda wese, bigatuma kiva mu bucuruzi bwo kwamamaza.

Hazashyirwaho kandi Ikigega gitera inkunga itangazamakuru ryigenga, kikabafasha kubona inguzanyo ku nyungu ntoya no kwiteza imbere ndetse no gushyiraho Minisiteri y'Itangazamakuru.

Hari kandi imigambi yo kongera ibikorwaremezo binyuranye birimo iby'ubwikorezi, kubaka inganda muri buri murenge zitunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ndetse no guhanga imirimo nibura ibihumbi 500 buri mwaka.

Harimo kandi guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'ibindi bitandukanye.

Dr Frank Habineza yemeje ko natorerwa kuyobora igihugu ibikubiye muri manifesto ye bizashyirwa mu bikorwa 100%
Umunyamabanga Mukuru wa Green Party Depite Ntezimana yashimye uko umusaruro wavuye mu migabo bari batanze kuko ibitekerezo byarimo byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 70%
Senateri Mugisha Alexis ubwo yagezaga imigabo n'imigambi ya Green Party ku barwanashyaka
Abanyarwanashyaka batanze ibitekerezo kuri manifesto ya Green Party
Abarwanashyaka ba Green Party bemeje imigabo n'imigambi yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbumbe-y-ibyo-ishyaka-green-party-rya-dr-frank-habineza-rizaserukana-mu-matora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)