Imbumbe y'amakosa yatumye ibigo bimwe bisesagura imari ya Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi raporo igaragaza ko ibigo byakorewe igenzura mu bijyanye no kuzuza ibitabo by'ibaruramari, 92% byabonye 'ntamakemwa'.

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu PAC, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024 yagaragarije Inteko Rusange ko mu makosa ahuriweho n'ibigo byinshi yabiganishije ku gukoresha nabi ingengo y'imari ya 2022/2023 harimo gukora igenamigambi ritanoze.

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens ati 'Harimo inyingo z'imwe mu mishinga ziba zitanoze, hakaba imishinga ikorwa nta nyigo zakozwe, ariko kandi hakaba n'amasoko atangwa mbere y'uko hakorwa inyigo.'

Mu bindi bibazo bihuriweho harimo imitegurire y'amasezerano itanoze aho hari imirimo yagiye ibarwa inshuro zirenze imwe ndetse amafaranga akishyurwa. Ibigo bimwe byagiye bitanga amasezerano hatarakorwa inyigo ngo hamenyekane ibigomba gukorwa.

Iyi raporo igaragaza ko hari miliyari 4.9 Frw yishyuwe bitari ngombwa bitewe n'imitegurire y'amasezerano itanoze.

Ibigo byinshi byaguye mu ikosa ryo gukererwa gushyira mu bikorwa amasezerano, ibyatumye hari amasezerano 44 afite agaciro ka miliyari 551.9 Frw yatinze gushyirwa mu bikorwa mu minsi iri hagati ya 49 n'imyaka itanu.

Depite Muhakwa yagaragaje ko iki kibazo no mu mwaka wa 2021/2022 cyari gihari kuko hari amasezerano yo mishinga 41 yatinze gushyirwa mu bikorwa, icyo gihe yari ifite agaciro karenga miliyari 644 Frw.

Byanagaragajwe ko hakiri ibibazo mu mitangire y'amasoko aho ibigo byinshi biteganya amafaranga make mu igenamigambi ry'amasoko, nyuma akazatangwa ku mafaranga aruta cyane ayari yateganyijwe.

Ati 'Habaho n'ubwo bateganya amafaranga menshi, ibi tukaba twarabonye biterwa n'uko haba hatakozwe kugenzura ibiciro biri ku isoko, hakaba n'amasoko atangwa nta ngwate itanzwe yo kurangiza isoko neza ndetse n'amasoko asabirwa uburambe kandi ari mu cyiciro kidasabirwa uburambe bigakumira ba rwiyemezamirimo bato.'

PAC yagaragaje ko hari amasezerano y'imishinga itanu yo gukurikirana imirimo y'ubwubatsi yongerewe igihe bituma hiyongeraho amafaranga agera kuri miliyari 6.2 Frw nyuma y'uko amasezerano y'ibanze yo kubaka akerewe.

Nko mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) amasezerano yo gukora umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro hishyuwe miliyari 3 Frw yiyongera ku yari ateganyijwe kubera kongerera amaserano igihe.

Hanatahuwe imitungo 90 idakoreshwa icyo yagenewe

Depite Muhakwa yagaragaje ko ikibazo cy'imitungo idakoreshwa gikomeza kugaragara ndetse kuri ubu cyagaragaye mu nzego 22, aho hari imitungo 90 ifite agaciro ka miliyari 15 Frw.

Ati 'Iyi mitungo idakoreshwa iba ikwiriye gukoreshwa kugira ngo amafaranga yaguze ibi bikoresho abashe gukoreshwa icyo yagenewe ariko n'iyi mitungo ibashe gutanga umusaruro.'

Hari kandi inzego 31 zagaragayemo ibirarane by'imisoro bifite agaciro ka miliyari 88 Frw, aho nko mu mushinga wo gukora umuhanda wa Huye-Kibeho-Munini batatanze imisoro ingana na miliyari 15.2 Frw.

Hanagaragaye kandi ikibazo cy'ubukererwe mu kwishyura indishyi ikwiye mu nzego 10 zitarishyura indishyi ikwiye ingana na milyiyari 12.6 Frw. Ubu bukererwe buri hagati y'iminsi 17 n'imyaka hafi irindwi.

Umujyi wa Kigali wiharira ibirarane mya miliyali 6 Frw bimaze igihe kiri hagati y'iminsi 284 na 557.

Abadepite basabye ko guverinoma gukemura ibibazo bitandukanye byagaragaye muri iyi raporo, ibyinshi bihabwa igihe kitarenze amezi ane.

Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu kugabanya umutungo wa Leta udakoreshwa
Mu Mujyi wa Kigali hari ibirarane byo kwishyura ingurane ikwiye bimaze imyaka hafi ibiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbumbe-y-amakosa-yatumye-ibigo-bimwe-bisesagura-imari-ya-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)