Iminsi 355 irashize Vestine na Dorcas bategej... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 25 Gicurasi 2023, ni bwo Vestine na Dorcas batangaje ko bagiye gutamira muri Canada ku nshuro yabo ya mbere nyuma y'imyaka itatu ishize bari mu muziki. Bivuze ko iminsi 355 ishize abantu babategereje muri biriya bitaramo.

Bavuze ibi nyuma y'uko ku wa 23 Ukuboza 2023, bamuritse Album yabo ya mbere bise 'Nahawe Ijambo'. Ni ibitaramo bashaka gukora mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa ryabo, no gutaramira cyane cyane abakunzi b'ibihangano byabo muri Canada.

Ushingiye ku gihe gishize babitangaje, iminsi 355 irashize. Ariko mu minsi ishize Murindahabi yagiye muri Canada mu rugendo rugamije gutegura aho ibi bitaramo bizabera, ndetse n'ibindi bihugu aba bakobwa bashobora gutaramiramo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Murindahabi yavuze ko bitondeye itegurwa ry'ibi bitaramo biri mu mpamvu zatumye aba bakobwa badahita bajya muri Canada.

Yavuze ko ibitaramo bari gutegura ari bigari cyane, ari nayo mpamvu bafashe igihe gihagije cyo kubitegura.

Ati 'Ntabwo turarangiza imyiteguro, njyewe siyo myemerere mba mbona ikwiriye, ariko rimwe na rimwe si byiza guhubukira ikintu kinini, rero mba nifuza ko nabitegura ntuje bikaba ari ibyo, rero nibirangira neza tuzabitangaza.'

Murindahabi yavuze ko ibisabwa byose bigeze ku kigero cya 80%, bityo ko hasigaye 20% kugira ngo bazabone kujya muri Canada.

Ati 'Gahunda irahari, ibyangombwa 80% birahari kugira ngo bibe, ni nabyo nari nagiyemo nibirangira tuzabitangaza, ariko ubu turacyategura, ni na byo nari nagiyemo ariko sindabona icyemezo cya nyuma ntibirangira tuzabitangaza.' Â 

Murindahabi yavuze ko muri gahunda bafite, aba bakobwa batazataramira muri Canada gusa, kuko bashaka no kuzakorera mu bindi bihugu. 

Ati 'Igihari cyo, ntabwo ari muri Canada gusa, turateganya gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, kuko turifuza gukora ibintu binini ariko byose biratwara umwanya n'ingufu.'

Yavuze ko mu gihe bategereje kujya gutaramira muri biriya bihugu, bamaze gukora zimwe mu ndirimbo bagiye gushyira hanze mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi babo.

Murindahabi yirinze kuvuga niba ibi bitaramo bizaba muri uyu mwaka, atangaza ko bakiri gushyira ibintu ku murongo.

Iminsi 335 irashize Vestine na Dorcas batangaje ko bitegura gutaramira mu gihugu cya Canada

Murindahabi yavuze ko imyiteguro igeze kuri 80% bitegura kujya gutaramira muri Canada


Murindahabi yavuze ko Vestine na Dorcas batazataramira mu Mijyi inyuranye muri Canada gusa, kuko bashaka gukorera ibitaramo no mu bindi bihugu 


Ku wa 23 Gicurasi 2023, nibwo Vestine na Dorcas batangaje ko bagiye gutaramira muri Canada

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IRIBA' YA VESTINE NA DORCAS

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142919/iminsi-355-irashize-vestine-na-dorcas-bategejwe-mu-bitaramo-muri-canada-habuze-iki-142919.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)